Ubusembwa abadepite bari barabonye ku nzu ya RDB yafunzwe nyuma yo kugurwa za miliyari

Mbere y’uko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rutangaza ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026 inyubako yarwo iherereye ku Gishushu izafungwa by’agateganyo, abadepite bari bamaze imyaka hafi ibiri bagaragaje ko ifite ubusembwa. RDB mu itangazo yasohoye ku wa Mbere, yavuze ko iriya nyubako yafunzwe kubera imirimo yo kuyivugurura. Uru rwego rwavuze kandi ko “mu […]
FERWAFA yahannye umusifuzi wakubise umugeri mu bugabo bw’umukinnyi wa MukuraÂ

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafashe icyemezo cyo guhagarika abasifuzi babiri bari mu bayoboye umukino wa shampiyona ikipe ya Mukura VS, nyuma yo gukora amakosa atandukanye. Abahanwe na FERWAFA barimo Nshimiyimana Remy Victor wari umusifuzi wo hagati mu kibuga, na Nsengiyumva Jean Paul wasifuraga ku ruhande. FERWAFA yabamenyesheje ko yabahannye biciye mu mabaruwa yabandikiye. […]
Bombori bombori muri Real Madrid yitegura gusura FC Barcelona

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kuvugwamo umwuka mubi n’amakimbirane mu rwambariro rwayo, mu gihe habura iminsi mbarwa igasura mukeba wayo w’ibihe byose, FC Barcelona. Umufaransa Kylian MbappĂ© ni we ugarukwaho cyane nk’intandaro y’ubwumvikane buke buri mu rwambariro rwa Real Madrid. Ikinyamakuru The Athletic kivuga ko MbappĂ© asa n’uwahindutse ikibazo, nyuma y’aho agaragariye mu makimbirane yagiranye […]
Minisitiri Muadiamvita yemeje ko M23 yinjiriye itumanaho rya FARDC

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yatangaje ko umutwe wa AFC/M23 wahoboye kwinjira mu itumanaho ry’ingabo za FARDC, umenya ibyo ziri gutegura ku rugamba. Muadiamvita yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu. Yavuze ko AFC/M23 ifite itumanaho rihambaye cyane ugereranyije n’irya FARDC. […]
Kinshasa yasabye Trump gushyiriraho Kabila impapuro zo kumuta muri yombi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye mu ishyaka UDPS riyoboye iki gihugu, yasabye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyiriraho Joseph Kabila impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ririya shyaka, Augustin Kabuya, mu rugendo rwateguwe na ririya shyaka ku wa Mbere tariki ya 4 […]
Ruto arifuza ko ikiguzi cyo guhamagarana kuri telefoni hagati ya Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda kigabanukaÂ

Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gusaba ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa byuzuye igitekerezo cya “One Network Area” (ONA), kigamije kugabanya ibiciro by’itumanaho hagati y’ibihugu no kunoza ihuzanzira mu karere. Yabisabye ku wa 4 Gicurasi 2026, mu nama y’ubucuruzi yahuje Kenya na Tanzania yabereye mu kigo mpuzamahanga cy’inama […]