Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gusaba ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa byuzuye igitekerezo cya “One Network Area” (ONA), kigamije kugabanya ibiciro by’itumanaho hagati y’ibihugu no kunoza ihuzanzira mu karere.
Yabisabye ku wa 4 Gicurasi 2026, mu nama y’ubucuruzi yahuje Kenya na Tanzania yabereye mu kigo mpuzamahanga cy’inama cyitiriwe Julius Nyerere i Dar es Salaam.
Ruto yashimangiye ko hakenewe guhuza burundu imikorere y’imiyoboro ya telefoni zigendanwa mu karere, kugira ngo ikiguzi cyo guhamagara kigabanuke.
Ati: “Niteguye kugirana ibiganiro byimbitse ku buryo twashyira mu bikorwa burundu igitekerezo cya One Network Area.”
Yavuze ko hari aho intambwe nk’iriya yamaze guterwa, ku buryo guhamagara hagati y’ibihugu bimwe bifatwa nk’aho ari guhamagara imbere mu gihugu.
Ati: “Nk’uko mubizi, guhamagara uyu munsi uvuye muri Kenya ujya muri Uganda no mu Rwanda bifatwa nk’aho ari guhamagara imbere mu gihugu.”
Icyakora, yagaragaje ko hakiri ibibazo, cyane cyane ku bijyanye na Tanzania, ati: “Haracyari ikibazo; guhamagara muri Tanzania biracyafatwa nk’aho ari mpuzamahanga. Mpuzamahanga ujya he?”
Perezida wa Kenya yongeyeho ko hakenewe ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bo mu karere kugira ngo habeho guhuza imirongo y’itumanaho byuzuye.
Umushinga wa One Network Area w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangiye hagati ya 2014 na 2015. Uyu mushinga wari ugamije gutuma abakoresha telefoni bishyura ibiciro by’imbere mu gihugu ku guhamagara, ubutumwa bugufi na internet igihe bari mu bindi bihugu bigize uwo muryango, birimo Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Tanzania.
Intego nyamukuru ni uko aka karere gafatwa nk’isoko rimwe ry’itumanaho, aho kwakira telefoni byaba ubuntu kandi kugendererana mu bijyanye n’itumanaho bikoroha.
Icyakora nubwo hashize imyaka irenga icumi, ishyirwa mu bikorwa riracyatandukanye hagati y’ibihugu.
Itandukaniro mu mategeko agenga itumanaho, imisoro, imiterere y’ibiciro, ndetse n’ubushobozi bw’imiyoboro ya telefoni, bikomeje kuzamura ibiciro. Hari kandi ibihugu bikoresha uburyo bwo kugenzura imiyoboro mpuzamahanga, hamwe n’ingamba z’abakora itumanaho zitandukanye, kudahuza neza kw’ingano y’itumanaho hagati y’ibihugu, ndetse no gukoresha nabi gahunda yo gukoresha telefoni mu mahanga igihe kirekire (permanent roaming).
Kuri ubu hari gukorwa ibishoboka ngo ibyo bibazo bikemuke.
Banki y’Isi, binyuze mu mushinga wa Eastern Africa Regional Digital Integration Project (EARDIP), iri gufasha mu gushyiraho umurongo ngenderwaho uhuza ibiciro n’imikorere y’itumanaho mu karere.
Mu byifuzo biri kuganirwaho harimo gushyiraho igipimo ntarengwa ku biciro bya internet ikoreshwa mu gihe uri mu kindi gihugu (data roaming), kikagera no kuri $0.005 (Frw 7) kuri megabyte, mu rwego rwo korohereza abaturage.
Mu gihe EAC igifite Ikibazo cyo guhamagarana, ahandi muri Afurika ho hari intambwe iri guterwa.
Nk’ibihugu byo mu muryango wa SADC, birimo Botswana, Malawi, Lesotho, Mozambique, Zambia na Zimbabwe, byamaze kugabanya ibiciro by’itumanaho ku majwi, ubutumwa bugufi na internet.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko guhuza byuzuye itumanaho mu muryango wa EAC byagabanya ibiciro byo gukora ubucuruzi, bikorohereza abacuruzi bambukiranya imipaka, kandi bigateza imbere ishoramari mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Kenya, William Kabogo, na we yashimangiye ko iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rigomba kugera kuri bose, kandi ko kunoza itumanaho ari ingenzi mu kugeza serivisi ku baturage benshi.


