Abahoze mu mitwe yiganjemo FDLR bihaye umukoro nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abasore n’inkumi bakuriye mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko uwa FDLR, bavuga ko muri iyo mitwe bigishwaga ivangura n’ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda, gusa kuri ubu bakaba bashima Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kubigisha ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma yo gutahuka mu gihugu. Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki […]

Vestine yabyariye muri Canada

Ishimwe Vestine, umwe mu bagize itsinda rya ‘Vestine & Dorcas’, yibarutse umwana w’umukobwa muri Canada aho amaze igihe atuye. Amakuru avuga ko uyu mwana yavutse muri Werurwe 2026 mu Mujyi wa Vancouver, bivuze ko ubu amaze hafi amezi abiri avutse. Vestine yasigaye muri Canada nyuma y’ibitaramo itsinda rye ryari ryahakoreye mu mpera za 2025, mu […]

Nigeria: Abagera ku 100 biciwe mu gitero cyagabwe ku isoko

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko byibuze abasivili 100 baguye mu gitero cy’indege cy’Igisirikare cya Nigeria ku isoko ryuzuye abantu mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Leta ya Zamfara. Iki gitero cy’indege cyibasiye isoko ryitaruye rya Tumfa riherereye mu Karere ka Zurmi, ku Cyumweru, biravugwa ko ari icya kabiri cyahitanye […]

Yari umunyamakuru i Kigali none ubu ari gucunga imfungwa muri Amerika

Kamatari Murenzi uzwi nka MC Murenzi cyangwa MC Nzi, yamaze kwinjira mu kazi k’ubucungagereza mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amasomo yabimutozaga. Amakuru avuga ko yari amaze igihe akurikirana aya masomo ndetse ko yayarangije vuba aha ahita atangira inshingano nshya nk’umucungagereza. MC Murenzi ni umwe mu banyamakuru […]

Operation Fortune: Inkuru y’Intasi Garbo’ Yashutse Abanazi Ikabahindura Ibipupe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

Mu mateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi, hari ibikorwa byinshi by’ibanga byahinduye icyerekezo cy’urugamba, ariko bike byasize amateka nk’igikorwa cyiswe Operation Fortune, cyayobowe n’intasi y’icyamamare Juan Pujol García uzwi cyane ku izina rya Garbo. Uyu mugabo w’Umunya-Espagne, utarufite amahugurwa ya gisirikare, yabaye intwaro ikomeye mu gutsinda Abanazi. Intasi yavutse ku bw’impamvu zidasanzwe Mu gihe Intambara ya […]

Minembwe: Drones zibasiye ibice bituwe mu gihe wazalendo iri kwihorera aho M23 yavuye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 12 Gicurasi 2026, guhera saa moya kugeza saa yine za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero simusiga ku baturage b’abasivili i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo. Uturere dutuwe cyane twa Gakenke na Bidegu twibasiwe n’ibisasu byatewe hakoreshejwe drone ya kamikaze, bituma abantu bahasiga ubuzima ndetse abasivili […]

Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya 7

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yarahiriye gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri Uganda. Uyu muhango wabereye mu gace ka Kololo,vwitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu karere no hanze yako, abasirikare bakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM). Mu bitabiriye uwo […]

RPL na FERWAFA bari kumvana imitsi

Hari ukutumvikana hagati ya Rwanda Premier League (RPL) na FERWAFA ku bijyanye n’ibikombe bizatangwa ku musozo wa BK Pro League 2025/26, cyane cyane kubera amakipe yo muri Sudani ari gukina muri iyi shampiyona. Byatangiye ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, ubwo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangazaga ko hazatangwa igikombe kimwe gusa kizahabwa […]

Yatse gatanya nyuma y’iminota 3 arongowe

Muri Kuwait, habaye inkuru yatunguye benshi nyuma y’uko umugabo n’umugore bari bamaze gushyingiranwa batandukanye hashize iminota itatu gusa bakoze ubukwe bwemewe n’amategeko. Amakuru avuga ko nyuma yo gusinya impapuro z’ubukwe mu rukiko, aba bombi bari basohotse mu nyubako bishimira ko babaye umugabo n’umugore. Icyo gihe umugeni ngo yatsikiye imbere y’abantu benshi. Aho kugira ngo umugabo […]

Lamine Yamal yazamuye ibendera rya Palestine mu birori byo kwizihiza igikombe cya La Liga

Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara azunguza ibendera rya Palestine mu gihe ikipe ye yizihizaga igikombe cya Shampiyona ya Espagne, La Liga. Aya mashusho yafashwe ku wa 11 Gicurasi 2026, ubwo abakinnyi ba Barcelona bazengurukaga umujyi wa Barcelona bari mu modoka ifunguye hejuru, bishimira […]

AFC/M23 izarebera abasivile bicwa kugeza ryari?

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kugenda biguru ntege hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ‘AFC/M23 izageza ryari yihanganira ibikorwa by’ubwicanyi n’ibitero bivugwa ko bikorerwa abasivile mu bice igenzura cyangwa biri hafi yabyo, mu gihe Kinshasa ishinjwa kutubahiriza agahenge?’ Mu mezi ashize, uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongeye […]

Museveni na Tshisekedi bemeranyije gushimangira imikoranire ya gisirikare

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Mbere yakiriye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’itsinda ry’intumwa ze, bagirana ibiganiro byasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire yabyo. Amakuru atangwa n’impande zombi, avuga ko Kinshasa na Kampala byemeranyije gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, umutekano n’ubucuruzi. Museveni […]

RIB yafunze Sky2 warumye umugore we ugutwi

Hahirwabasenga Thimotee wamenyekanye nka qSky2 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 11 Gicurasi 2026. Sky2 akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, ndetse no kumuhoza ku nkeke. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara. Biravugwa ko ku […]