Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 12 Gicurasi 2026, guhera saa moya kugeza saa yine za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero simusiga ku baturage b’abasivili i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Uturere dutuwe cyane twa Gakenke na Bidegu twibasiwe n’ibisasu byatewe hakoreshejwe drone ya kamikaze, bituma abantu bahasiga ubuzima ndetse abasivili benshi bahatirwa guhunga.
Byongeye kandi, guhiga abantu byateguwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa, cyane cyane inyeshyamba za wazalendo birakomeje muri Sange no mu nkengero zaho mu buryo bw’ubunyamaswa kandi nta guhanwa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro AFC/M23 rigaragaza bimwe muri ibyo bikorwa bya kinyamanswa biri gukorerwa abaturage muri icyo gice baherutse kuvamo.
1. Abantu batatu bishwe bunyamaswa muri Sange;
2. Abarwanyi babiri ba Wazalendo baricanye, abandi barindwi barakomereka;
3. Umuyobozi w’umudugudu wa Kigurwe yashimuswe kandi akomeje kubura;
4. Inzu y’umuyobozi w’agace ka Kinanira II yasenywe burundu;
5. Amaduka menshi n’ubucuruzi byasahuwe mu buryo bwateguwe.
AFC/M23 ivuga ko ibi byaha bibi, ubwicanyi bwibasira abantu runaka n’ibikorwa by’iterabwoba biri gukorwa abantu bose bareba, Umuryango Mpuzamahanga ucecetse ntacyo ukora ahubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bukawihisha inyuma mu guhishira ibyaha ukora.


