file_00000000178471fbb0885c7cb9fab036

Vestine yabyariye muri Canada

Sangiza iyi nkuru

Ishimwe Vestine, umwe mu bagize itsinda rya ‘Vestine & Dorcas’, yibarutse umwana w’umukobwa muri Canada aho amaze igihe atuye. Amakuru avuga ko uyu mwana yavutse muri Werurwe 2026 mu Mujyi wa Vancouver, bivuze ko ubu amaze hafi amezi abiri avutse.

Vestine yasigaye muri Canada nyuma y’ibitaramo itsinda rye ryari ryahakoreye mu mpera za 2025, mu gihe Dorcas na M Iréné Umujyanama wabo bo bagarutse mu Rwanda. kuva icyo gihe, yakomeje kuba muri uwo gihugu.

Mu minsi yashize, Vestine yari yanditse ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atishimiye ubuzima arimo ndetse anicuza ibyemezo bimwe yafashe mu buzima bwe bw’urushako. Ibyo byatumye benshi bakeka ko yaba yaratandukanye n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bari barushinze muri Nyakanga 2025.

Kuva yasigara muri Canada, ibikorwa bya muzika by’itsinda rya ‘Vestine & Dorcas’ nabyo byatangiye kugenda bigabanyuka, ibintu byatumye abakunzi babo bibaza byinshi ku hazaza h’iri tsinda.

Nubwo hari amakuru menshi ari gukwirakwira, kugeza ubu Vestine ntabwo aragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri aya makuru ajyanye no kwibaruka cyangwa ubuzima bwe bwite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *