Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ntiyagaragaye mu muhango wo gushyingura se

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, ntabwo yabonetse mu muhango wo gushyingura se, ubwo abayobozi bakuru b’igihugu bifatanyaga n’ibihumbi mu guha icyubahiro nyakwigendera Ayatollah Khamenei ku Cyumweru. Abandi bahungu batatu ba Ali Khamenei, Masoud, Mostafa na Meysam, bose bitabiriye umuhango wo gushyingura ku Cyumweru, hamwe n’abayobozi barimo Perezida Masoud Pezeshkian n’Umugaba w’Ingabo, Ahmad Vahidi. Impungenge […]
Wikwiyica, ntiwanezeza umugore- Pasiteri

Umupasiteri wo muri Nigeria, Funke Felix-Adejumo yagiriye inama abagabo yo gukora bakita ku bagore babo ariko ko batagomba kwiyica kuko badashobora kunezeza abagore. Mu kibwiriza yatanze ku Cyumweru, yagiriye inama abagabo bubatse ati ” Muntege amatwi mwitonze. Kora buri kimwe ariko wikwiyica kuko ntiwanezeza umugore. Imana yaduhaye inzara ariko turazikata tugashyiraho izindi, ingohe, umusatsi ni […]
Abahitanwe n’umutingito uherutse kwibasira Venezuela barakabakaba 3000

Imibare y’abahitanwe n’umutingito udasanzwe wabaye inshuro ebyiri uhereutse kwibasira igihugu cya Venezuela wageze ku bantu bakabakaba 3000 nk’uko byemejwe n’imiryango mpuzamahanga ubwo yatangira guhagarika ibikorwa byo gushakisha kuwa Gatandatu. Kuva kuwa Gatanu, abapfuye biyongereyeho abarenga 300 bagera ku 2.954, nyuma y’iyi mitingito yo ku itariki ya 24 Kamena yasize ibihumbi by’abantu batagira aho baba mu […]
Abakoresha imipaka ihuza Goma na Gisenyi barishimira ko yongeye gufungurwa

Imipaka ihuza umujyi wa Goma muri Congo n’umujyi wa Gisenyi wo mu Rwanda yongeye gufungura kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 2 Nyakanga, nyuma y’iminsi 47 ifunzwe, abakoresha iyi mipaka bakaba bishimira ko yongeye kuba nyabagendwa. Ubuyobozi buvuga ko iki cyemezo cyatewe no kubura ubwandu bushya bwa Ebola mu mujyi wa Goma. Ifungurwa ryerekana […]
Mali: Inyeshyamba zateye ibirindiro bya gisirikare na gereza hafi ya Bamako

Inyeshyamba zagabye ibitero mu mijyi myinshi yo mu majyaruguru, hagati no mu majyepfo ya Mali ku wa Gatandatu, byibasira ibirindiro by’ingabo na gereza iri hafi y’umurwa mukuru, Bamako. Ibitero byagabwe n’umutwe w’aba Tuareg uharanira kwitandukanya na Mali, FLA, ushaka leta yigenga ya Azawad mu majyaruguru ya Mali, ufatanyije n’umutwe wa JNIM, ugamije gushyiraho ubutegetsi bugendera […]
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihije imyaka 250 zimaze zibonye ubwigenge

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihije isabukuru y’imyaka 250 zimaze zibonye ubwigenge, mu birori byaranzwe no gucana ibishashi by’imiriro y’ibyishimo, imitambagiro y’indege, ikirere kibi mu bice binyuranye by’igihugu, hamwe hakaba hari hamaze iminsi hari ubushyuhe bukabije. Mu ijambo rye, Perezida w’Amerika Donald Trump yagize ati: “Inzozi z’Amerika ziragarutse.” Ubwo […]
Rulindo: Imiryango 5 yahawe inzu mu gusoza ibikorwa by’ingabo na polisi byo gufasha abaturage

Ku wa 4 Nyakanga 2026, mu muhango wo gusoza Gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’ u Rwanda bigamije gufasha abaturage mu iterambere, amazu atanu yashyikirijwe ku mugaragaro imiryango itishoboye yo mu Mudugudu wa Mvuzo, Akagari ka Mvuzo, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo. Ayo mazu yubatswe hakoreshejwe uburyo bw’ inzu ebyiri muri rimwe (2-in-1), aho […]