Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, ntabwo yabonetse mu muhango wo gushyingura se, ubwo abayobozi bakuru b’igihugu bifatanyaga n’ibihumbi mu guha icyubahiro nyakwigendera Ayatollah Khamenei ku Cyumweru.
Abandi bahungu batatu ba Ali Khamenei, Masoud, Mostafa na Meysam, bose bitabiriye umuhango wo gushyingura ku Cyumweru, hamwe n’abayobozi barimo Perezida Masoud Pezeshkian n’Umugaba w’Ingabo, Ahmad Vahidi.
Impungenge ku buzima bwa Mojtaba, zatewe n’ibihuha by’uko yaba yarakomerekeye mu bitero by’indege bya Amerika na Israel byahitanye se, byakomeje gukwirakwizwa kuko ataragaragara mu ruhame kuva yashyirwaho mu ntangiriro za Werurwe.
Uyu musaza Khamenei wari ufite imyaka 86, yayoboye Repubulika ya Kisilamu ya Iran kuva mu 1989 kugeza apfuye muri Gashyantare nk’uko bitangazwa na BBC.
Ibikorwa by’umuhango wo gushyingura uwari umuyobozi mukuru byatangiye ku wa Gatanu, kandi hateguwe ibikorwa hirya no hino muri Iran na Irak kugeza mu cyumweru gitaha.


