17b95ee0-782a-11f1-b883-9b0970c03979.jpg

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihije imyaka 250 zimaze zibonye ubwigenge

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihije isabukuru y’imyaka 250 zimaze zibonye ubwigenge, mu birori byaranzwe no gucana ibishashi by’imiriro y’ibyishimo, imitambagiro y’indege, ikirere kibi mu bice binyuranye by’igihugu, hamwe hakaba hari hamaze iminsi hari ubushyuhe bukabije.

Mu ijambo rye, Perezida w’Amerika Donald Trump yagize ati: “Inzozi z’Amerika ziragarutse.”

Ubwo imbaga yari iteraniye muri iyo mitingi yatindishijwe, yabereye muri pariki ya National Mall iri i Washington, ivugira hejuru mu byishimo, mbere y’uko ibishashi by’imiriro y’ibyishimo, bivugwa ko ari byo bya mbere byinshi cyane bicanwe muri Amerika, bibonesha muri iryo joro.

Itariki ya 4 Nyakanga (7), y’ikiruhuko ku rwego rw’igihugu, ni iyo kwizihiza igihe izari koloni 13 zo muri Amerika zashyiraga umukono ku Itangazo ry’Ubwigenge mu 1776 ryo kurangiza ubukoloni bw’Ubwongereza.

Iki gihugu kirimo ugucikamo ibice cyane, aho Trump yanenzwe ku kwiyerekezaho iyo ntambwe ikomeye mu mateka y’iki gihugu no kuyikoresha ku mpamvu za politike abinyujije mu gutangiza ibirori 250 by’Ubwisanzure (Ubwigenge), bitandukanye n’ibirori 250 by’Amerika byemejwe n’inteko ishingamategeko.

Yagize ati: “Harakabaho igitera ubwigenge.”

“… tuzahora iteka turi hejuru, ntituzigera na rimwe tureka igihugu cyacu ngo kigwe, tuzahora iteka kuri indashyikirwa.”

Mu gusoza ijambo ye, Trump yabwiye imbaga yari iteraniye aho ati: “Uyu ni umuseke [intangiriro] w’igihe cya zahabu [cyiza cyane] cy’Amerika” gifite iherezo “ryanditswe n’Imana”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply