Guverineri wa Tanganyika yatangiye kwikanga M23 i Kalemie

Guverineri w’Intara ya Tanganyika yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christian Kitungwa Muteba, yagaragaje impungenge z’uko abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kwinjira mu mujyi wa Kalemie, ashimangira ko inzego z’umutekano zatangiye kubahiga no gukaza ingamba zo kubabuza kuhagera. Aya magambo yayatangaje agarutse i Kalemie, nyuma y’umukwabu wakozwe n’ingabo za FARDC wafatiwemo abasirikare bavugwaho gutoroka igisirikare […]
Visit Rwanda yasinyanye na Aston Villa

Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) yumvikanye na Visit Rwanda ko izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku gice cy’imbere cy’imyambaro yayo guhera muri shampiyona ya 2026/27. Aya masezerano aje nyuma y’uko Aston Villa yari imaze igihe ishaka umuterankunga mushya uzasimbura Betano, bitewe n’amategeko mashya ya Premier League abuza […]
FARDC yohereje ba Ofisiye 3 i Goma

LGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yohereje mu mujyi wa Goma abasirikare batatu bakuru ba FARDC, aho bagiye guhagararira Kinshasa mu rwego rw’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa AFC/M23. Aba basirikare barimo Lieutenant-Colonel Ben Epule Cosmas ari na we uyoboye iryo tsinda, Major Lokuli Bofanda Fredy na Major Kitoko Dimonekene […]
Kuki Guverinoma y’u Rwanda itarazamura umushahara fatizo?: Hagati y’ibibazo by’abakozi n’impungenge z’ubushomeri

Mu gitondo cya saa kumi n’ebyiri, Paul (izina ryahinduwe) aba yinjiye muri bisi iva i Nyamirambo yerekeza i Remera. Akorera ikigo cyigenga, ahembwa ibihumbi 150 Frw ku kwezi. Iyo amaze kwishyura ubukode, amafaranga y’urugendo, ibiribwa n’ibindi akenera buri munsi, asanga ayo asigaranye adashobora kumugeza ku mpera z’ukwezi. Ati: “Iyo numvise bavuga ko ubukungu bw’u Rwanda […]
Al Hilal yambuwe igikombe cya shampiyona ya Sudani, gihabwa Al Merriekh

Ikipe ya Al Merriekh yatangajwe nk’iyegukanye igikombe cya Sudan Premier League 2025/26, nyuma y’uko Komisiyo y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani ifashe icyemezo cyo kwambura igikombe Al Hilal hari yacyegukanye. Icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire bwatanzwe na Al Merriekh, yashinjaga mukeba wayo Al Hilal kutubahiriza amategeko agenga umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina umukino umwe. Amategeko […]
M23 yavuze ko FARDC iri gutegura ibitero bikomeye muri Kivu, itangaza aho iheruka kuyirasaho

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije zikomeje kugaba ibitero ku duce dutuwe n’abaturage benshi muri Teritwari ya Masisi, rinavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gutegura ibitero bikomeye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Mu butumwa umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka yanditse ku rubuga rwe rwa […]
FIFA yahannye Rayon Sports

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yongeye gushyira Rayon Sports ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, igihano kizageza mu mpeshyi ya 2027. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho Rayon Sports yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde nyuma ya Vision FC, imaze igihe yarafatiwe […]
Tshisekedi yafashe icyemezo gikomeye kuri Ebola

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yashyizeho Dr Steve Ahuka nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya iki cyorezo gikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya kane y’itsinda ryihariye rishinzwe guhangana na Ebola, yabereye ku Cyicaro […]
Trump ashaka gufunga Iran burundu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigiye kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran, mu gihe amakimbirane hagati y’ibihugu byombi akomeje gufata indi ntera. Trump yavuze ko muri icyo gitero Amerika izatera Iran bikomeye ndetse ko ibitero bizakomeza no ku munsi ukurikiyeho. Nyuma y’aya magambo, Ubuyobozi bw’Ingabo za […]
BNR yazanye uburyo bushya bwo kohereza amafaranga

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, Abanyarwanda baratangira gukoresha uburyo bushya bwo kohereza amafaranga hagati ya banki n’ibigo by’imari bitandukanaye binyuze ku rubuga rwa Rwanda National Digital Payment System (RNDPS/eKash), bugamije koroshya no kwihutisha serivisi z’imari. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, hagaragazwa ko […]