Aston Villa is pleased to announce Visit Rwanda as the club’s Principal Partner, Official Touris

Visit Rwanda yasinyanye na Aston Villa

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) yumvikanye na Visit Rwanda ko izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku gice cy’imbere cy’imyambaro yayo guhera muri shampiyona ya 2026/27.

Aya masezerano aje nyuma y’uko Aston Villa yari imaze igihe ishaka umuterankunga mushya uzasimbura Betano, bitewe n’amategeko mashya ya Premier League abuza amakipe mashya kugirana amasezerano yo kwamamaza ibigo by’imikino y’amahirwe ku myambaro y’imbere.

Amakuru yatangajwe na The Athletic avuga ko aya masezerano ari yo afite agaciro gakomeye kurusha ayandi yose Aston Villa imaze kugirana n’abaterankunga, aho ashobora kugera kuri miliyoni 20 z’ama-pound ku mwaka mu gihe ibisabwa byose byumvikanyweho byubahirijwe.

Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, ni we wayoboye ibiganiro byagejeje impande zombi kuri aya masezerano, agamije kongera ubushobozi bw’ubukungu bw’iyi kipe kugira ngo ikomeze guhangana ku rwego rwo hejuru no kubahiriza amategeko agenga imari y’amakipe.

Visit Rwanda ikomeje kwagura ubufatanye bwayo n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi. Mbere y’aya masezerano yari isanzwe ikorana na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na AtlĂ©tico Madrid yo muri Espagne, mu gihe ubufatanye yari ifitanye na Arsenal bwarangiye mu mpeshyi ya 2026 nyuma y’imyaka umunani.

Visit Rwanda ni gahunda y’Igihugu igamije kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura no gushoramo imari, binyuze mu mikoranire n’amakipe n’ibirori bikomeye bya siporo ku rwego mpuzamahanga.

Aya masezerano agaragaza ko Visit Rwanda ikomeje gukoresha siporo nk’imwe mu nzira zo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gukomeza kugaragara imbere y’abafana ba ruhago babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply