Bimwe mu byaranze itariki ya 23 Mata 1994, muri jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amatariki atazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda bitewe n’ubwicanyi bwayakoreweho n’ibindi bikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi.
Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter, igaragaza ko iyi tariki ya 23 Mata 1994, yaranzwe n’ibi bikurikira.
Abatutsi bari bahungiye i Kabuye muri Gisagara barishwe. Na none kandi Kuva tariki ya 23-24/04/1994, Abatutsi benshi biciwe muri Gatsinsino no ku Cyuzi cya Nyamagana,mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza bajugunywaga mu Cyuzi cya Nyamagana.
Abatutsi bari bahungiye kuri Komine Musange, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe barishwe bose. Hishwe kandi Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komine Musambira, biciwe ku musozi wa Bitsibo, ubu ni mu Murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi.
Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigembe, kuri CERAI na Shyembe ku Kanyaru (Ubu ni mu Murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara) barishwe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *