3X3A2168-1170x936

Joy Uwanziga yamuritse igitabo gishya

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi w’ibitabo Joy Uwanziga yashyize hanze igitabo gishya yise Rising with Dignity: The African Stoic, The Rwandan Way, aho ahuza amahame ya filozofiya ya kera ya Stoicism n’indangagaciro avuga ko yakuriyemo mu muryango nyarwanda.

Uwanziga avuga ko ubwo yatangiraga kwiga kuri Stoicism, filozofiya imaze imyaka isaga 2,000, yatekerezaga ko agiye guhura n’ibitekerezo byaturutse mu yindi mico. Gusa uko yakomezaga kuyiga, ni ko yatangiye kubona ko bimwe mu byo yigishwaga n’ababyeyi n’abakuru mu muryango we bifitanye isano ikomeye n’ayo mahame.

Stoicism ishingira ku bitekerezo birimo kwifata, kugenzura uko umuntu yitwara ku bibazo, kwakira ibyo adashobora guhindura no gushyira imbaraga mu byo ashoboye guhindura.

Uwanziga avuga ko izi ndangagaciro atari nshya mu muryango nyarwanda. Ati: “Abakurambere bacu batwigishaga kwifata, naho abakuru batwigisha kwihangana.”

Mu gitabo cye, Uwanziga ntiyashatse kwerekana Stoicism nk’igitekerezo cy’Abanyaburayi cyagombaga kuzanwa muri Afurika. Ahubwo yibanze ku guhuza amahame yayo n’indangagaciro umuntu ashobora gusanga mu muryango nyarwanda no mu yindi mico ya Afurika.

Avuga ko mu ngo nyinshi Abanyarwanda bigishwaga kutemera ko uburakari bubategeka, kubaha abandi n’iyo nta cyo babategerejeho, ndetse no gukomeza gutuza mu gihe ubuzima bwahindukaga.

Ati: “Naje gusobanukirwa ko ubwenge bushobora kwambara imyambaro itandukanye bitewe n’umuco, ariko ubusobanuro bwabwo bukaguma ari bumwe. Abakurambere bacu bashobora kuba batari bazi ijambo Stoicism, ariko bakoraga ibyo kwigisha agaciro ka muntu.”

Ni muri uwo murongo igitabo Rising with Dignity gihuza filozofiya, imigani, indangagaciro gakondo, ubunararibonye bw’abantu ndetse n’ibibazo abantu bahura na byo muri iki gihe.

Uwanziga amaze imyaka irenga 16 akora mu bijyanye na dipolomasi n’imiryango mpuzamahanga, aho yakoreye mu bihugu bitandukanye kandi ahura n’abantu b’imico n’imibereho itandukanye.

Avuga ko ubwo bunararibonye bwamweretse ko nubwo abantu batandukanywa n’ibihugu, akazi cyangwa imibereho, hari ibibazo bahuriraho birimo gushaka intego y’ubuzima, kumenya agaciro kabo, kugira aho bumva baherereye no gushaka ibisobanuro by’ubuzima.

Igice cy’ingenzi cy’igitabo cye gishingiye ku byo Uwanziga abona nk’ubushobozi bw’u Rwanda bwo kongera kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye yaranze igihugu.

Avuga ko u Rwanda rufite isomo rushobora guha isi ku bijyanye no guhangana n’amateka, kwiyubaka no guhitamo ejo hazaza aho gukomeza kugengwa n’ibyabaye.

Ati: “U Rwanda rwigisha isi icyo bisobanuye kongera kwiyubaka. Rwigisha icyo bisobanuye kureba amateka yuzuyemo urwango, ariko ugahitamo ejo hazaza.”

Uwanziga asobanura ko kwihangana atari ukwihanganira ibibazo gusa, ahubwo ari ubushobozi bwo kubinyuramo umuntu agakomeza kubungabunga indangagaciro ze.

Ati: “Ntusobanurwa n’ibyakubayeho. Usobanurwa n’uwo wahisemo kuzaba nyuma yabyo.”

Dr Eric Ndushabandi, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Itangazamakuru muri International Security Conference on Africa, yashimye uburyo igitabo gishyira ibitekerezo bya filozofiya mu buzima busanzwe.

Yavuze ko amahame akubiye muri iki gitabo ashobora gukoreshwa mu bikorwa bifasha abantu guhangana n’ibibazo by’imibereho, harimo ibikorwa by’abaturage ndetse n’ibifasha abantu kongera kwiyubaka mu mutwe no mu mibereho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply