Inzoka ya mbere ku isi yagaragaye nk’ifite uburebure n’ubunini kurusha izindi ku Isi yiswe ‘Medusa’ ikaba yarabonwe mu Mujyi wa Kansas, muri Leta ya Missouri, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Iyi nzoka yabonwe ku wa 12 Ukwakira 2011, ifite uburebure bwa metero 7.67, ari nabwo yashyirwaga mu gitabo cy’amateka adasanzwe y’Isi (Guinness Book of World Records).
Iyi nzoka y’agatangaza ku Isi ya Rurema yashoboraga kuba yatamirira rimwe ibintu cyangwa ikintu cy’ibiro 18, yo ubwayo ikaba yarapimaga ibiro 158.8.
Urubuga rwa guinnessworldrecords, dukesha iyi nkuru rutangaza ko indi nzoka nini yari yarabayeho mu mateka y’isi yari iyabonwe ku wa 30 Nzeri 2009, yari ifite uburebure bwa metero 7.3.
Medusa izina ryahawe iyi nzoka, ni iry’ikigirwamana cyo mu Bugereki, cyafatwaga nk’ikigore, cyambaraga mu musatsi urunyurane rw’ibikururanda cyane cyane inzoka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter



