Nyuma y’imikino isaga 3 yikurikiranya ikipe ya Arsenal idatsinda muri Premier League,byatumye bamwe mu bafana batangira kumwotsa igitutu, bamubaza impamvu arushaho gutsindwa kandi afite buri kimwe cyose umutoza agenerwa.
Ibyo byagarutsweho nyuma y’uko Arsenal inganyije na Tottenham ku mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 5 Werurwe 2016, aho byari byitezwe ko wenger yagombaga gutsinda uwo mu kino, nyuma y’uko yari amaze iminsi atsindwa n’amakipe yari asanzwe atsinda harimo na Man Utd.

Ntabwo ari abafana gusa batangiye kwijujuta kuko n’abakinnyi ubwabo bamaze gusaba ko n’atikiza Leicester na Tottenham zimuri imbere ngo azitware igikombe, ubuyobozi bw’ikipe ngo bugomba kureba icyo bwamukorera.
Nyamara ibi byavuzwe nyuma y’uko yari yatangaje ko adateze kuvirira iri rushanwa kandi ko agomba gushyirwa atwaye igikombe, yongeraho ko kandi adakorera kuri baranyica,ibyo akora arabizi nk’umutoza w’inararibonye.
Yagize ati”tuzakomeza kurwanira iri rushanwa kugeza ku musozo waryo, ntitwitaye ku batuvuga nabi.
Ndizera ko Championa irimo kugana ku musozo,reka mbibutse ko twakubise Leicester ubugira kabiri, bisobanuye ko twakoze akazi kacu neza, none rero abantu bite no ku yandi ma kipe batureke”.
Wenger umaze imyaka20 atoza ikipe ya Arsenal nyuma yo kuva mu ikipe ya Monaco, avuga ko icyo gihe cyose amaze ayitoza ari ubushobozi bamubonyemo,bityo ngo naho igihe cyagera agasimburwa nta wamuveba kuko yaza asanga ikipe ihagaze neza
Yakomeje agira ati” Ni iby’igiciro kumara imyaka 20 utoza ikipe, ni kimwe mu bigaragaza ikizere baba bagufitiye,nkomeje gukora akazi kanjye neza kandi ndagerageza ngo nzasige ikipe ku rwego rwiza hato n’uzansimbura azatangirire ahatazamuvuna”
Mu ntangiriro ziri rushanwa nibwo Arsene Wenger yagiye agaragaza umuvuduko udasanzwe atsinda amakipe y’ibihangange ari nako ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe,ariko kugeza ubu benshi bemeza ko aho bigeze Arsenal iramutse igitwaye yaba igikuye mu menyo ya Rubamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.Com


