N’ubwo Umujyi wa Rusizi washyizwe mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali,abawutuye bavuga ko babona hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo ube koko umujyi usobanutse,cyane cyane ko ukigaragaramo akajagari k’inyubako  nyinshi z’ubucuruzi zitakijyanye n’igihe kandi zishaje cyane,na zimwe mu nzu z’abaturage ziwurimo.
Ikindi basanga cyakongerwamo imbaraga ni amatara yo ku mihanda, aho usanga adahagije ibice bimwe by’umujyi bigahora mu kizima, n’ahari ntiyitabweho uko bikwiye apfuye ntahite asimburwa,umwanda ukomeje kuhagaragara,aho usanga mu gitondo hari bamwe mu bacuruzi bamena imyanda imbere y’imiryango bakorera mo ngo abakora isuku abe ari bo baza kuyikuraho, abo usanga bacuruza mu kajagari batezamo umwanda n’ibindi.
Habimana Pascal umwe mu bawukoreramo cyane yabwiye Bwiza.com ko inyinshi mu nyubako ziwugize ari iza kera cyane, zitari amagorofa kandi zashegeshwe n’umutingito ku buryo zimwe zishobora no kugwa ku bazikoreramo igihe hagaruka umutingito ukaze,hakaba n’ikibazo gikomeye cyane cyo kuba bamwe mu bacuruzi batabona aho bakorera hazima.
Yagize ati “ni umujyi usigaye uhurirwamo n’abaturutse imihanda yose,ariko usanga ukiri hasi cyane ugereranije n’uko wagombye kuba umeze,nkabona abikorera bawutuye cyangwa bawuvukamo bakwiye ingendo shuri bakareba uko indi mijyi igenda itera imbere,na bo bakagira uruhare rugaragara mu kuwutunganya,kuko ukiwusangamo umwanda hamwe na hamwe, amatara yo ku mihanda adakora,nta busitani umuntu yahumekeramo bugaragara buwurangwamo,n’ibindi byinshi tubona bikwiye gukorwa tukavuga ko dutuye mu mujyi wunganira Kigali koko.’’
Mu kiganiro Guverineri w’intara y’i Burengerazuba, Munyantwali Alphonse aherutse kugirana n’abanyamakuru bayikoreramo,yavuze ko iyi ntara ifite amahirwe yo kuba ifite imijyi 2 yunganira umujyi wa Kigali ari yo Rusizi na Rubavu,iri ku mipaka   ku buryo yagombye kugaragaraza ubudasa, ariko ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo ise neza,umwanda wakomeje kugaragazwa n’abayobozi bakuru b’igihugu uyirimo uhashire,ibe imijyi y’icyerekezo.
Ati’’ turakora byinshi ngo tuyitunganye akajagari n’umwanda biyishiremo. Hari imihanda ya kaburimbo yatangiye kuyikorwamo, turashaka kuyishyiramo ubusitani bwiza, gutunganya inyubako z’ubucuruzi kugira ngo abacuruzi babone aho bakorera,ziriya zitajyanye n’igihe zikazagenda zivamo buhoro buhoro,ariko kandi n’abaturage bakigishwa gutunganya imijyi yabo bagahora bayisukura.’’
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis aherutse gusura akarere ka Rusizi mu mpera z’umwaka ushize,yabwiye abayobozi bako ko umujyi wa Rusizi ari wo wa mbere ku mwanda ugereranije n’indi mijyi y’igihugu,icyakora mu kiganiro umuyobozi wako Harelimana Frédéric aherutse guha abanyamakuru akaba yaravuze ko batangiye kubikosora,mu minsi iri imbere ukazaba usukuye ku rugero rwiza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


