Abaturage b’umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bemeza ko bari mu ba mbere mu gihugu bungukiye cyane kuri politiki ya Leta yo gukangurira abaturage kwizigamira no gukoresha inguzanyo, ubu bakaba baraciye ukubiri n’ingoyi y’ubukeme.
Bamwe bavuga ko bagiye biteza imbere bahereye ku mafaranga atarenze ibihumbi bitanu, uko imyaka yagiye yicuma na Leta ibakangurira kuzigama, niko ubuzima bwabo bwagiye buhinduka, bayoboka banki, none ubu barakirigita ifaranga.
Ndahimana Jean Bosco w’imyaka 35 y’amavuko, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, avuga ko kuba ari umwe mu bifite b’uyu murenge mu myaka 10 ishize yarisumaga, abikesha iyi gahunda nziza ya Leta.
Agira ati ’’mbere y’iyi gahunda nikoreraga imyaka y’abaturage nyijyana mu masoko anyuranye bakanyishyura nshaka amaramuko, mbona udufaranga duke bingoye, nza kuva ku kwikorera ku mutwe ngura akagare nkajya mbishyiraho, muri 2010 ninjira muri SACCO ntangira kubitsa make nabonaga, ndakomeza kugeza ubwo natangiye kuguza ngura moto”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko yageze aho atinyuka aguza amafaranga ayabyaza umusaruro.
Ati “Nagujije amafaranga 700.000 nongeraho andi 200.000 nari nizigamiye muri iyo mitwaro, ngura moto ya 900.000, ndayikoresha nyikuramo inshyashya ya 1.500.000,ubu mfite inzu 2 zifite agaciro ka 4.000.000, n’igipimo cya kawa n’andi masambu maze kugura, mbikesha imyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, itugezaho uburyo bwo kuzigama.’’
Mukandekezi Immaculée na we avuga yiteje imbere ahereye ku mafaranga 2500 yabonye agurishije ubwatsi bw’amatungo, ubu abarirwa imitungo ya 15.000.000.
Ati’’nta wari uzi ko najye natera imbere ukurikije ubuzima bubi umugabo yansizemo nta n’inzu ansigiye [umugabo we yarapfuye]. Ariko kwizigamira duke mbonye byankuye ku mafaranga 2500 gusa nagurishije ubwatsi bw’amatungo ndayakoresha yunguka andi, ntinyuka inguzanyo none mfite inzu 3 zirimo 2 z’ubucuruzi n’ibindi bifite agaciro ka 15.000.000 kandi ndakomeje, nkaba mbishimira Leta cyane yadukuye mu bukene ikoresheje kudutoza kuzigama no gutinyuka inguzanyo.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, yemeza ko hari amafaranga menshi yapfiraga ubusa mu giturage asigaye afitiye akamaro benshi kubera gahunda nziza ya Leta yo gutoza abaturage kuzigama no gukoresha inguzanyo.
Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage, bifuza ko n’abakiri mu bukene babuvamo bakoresheje aya mahirwe akomeye bahabwa na Leta, aho bifuza ko mu myaka mike iri imbere buri muturage wese yaba afite ikigo cy’imari bakorana.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


