Ste Famille: Karamaga aravuga uko Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakoranaga n’Interahamwe zicaga Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu(Ste Famille ) mu Mujyi wa Kigali, barasaba ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yashikirizwa ubutabera kubera ibikorwa bye birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa ndetse no gukorana n’Interahamwe mu kwica abagabo bari bahungiye kuri iyi paruwasi.

Umwe muri aba baturage, Charles Karamaga akaba n’Umuyobozi wa IBUKA mu kagari k’Amahoro, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, yatangarije Bwiza.com ko asanga Padiri Wenceslas Munyeshyaka akwiye kugezwa imbere y’ubutabera kuko  ngo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare yagize mu kwica Abatutsi bari bahungiye aho yakoreraga ubutumwa.

Agira ati ”Hari abavuga ko nta kintu Munyeshyaka yakoze kuri Ste Famille, barabeshya. Njye nahageze ku wa 12 Mata 1994, uyu mupadiri yari afite abana b’abakobwa yasambanyaga harimo uwitwa  A na B [ Amazina yahinduwe ]. Buri cyumweru yabagaga nk’ihene eshatu, akabatekera yarangiza akaryamana nabo”.

Uyu muturage yavuze ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasomeraga misa ababaga bahungiye kuri Ste Famille agamije kubarura umubare w’abagabo bahahungiye ngo ahamagare Interahamwe zize kubica.

Ati “Munyeshyaka ni wa muntu wazaga kudusomera misa, kuri alitari yambaye umwenda udatoborwa n’amasasu afite na pisitori. Ariko icyamugenzaga cyabaga ari ukubara abagabo n’abasore bari muri Ste Famille kuko icyo gihe abagiye muri zone tampo ya RPA bavugiye kuri Radiyo Muhabura ko Munyeshyaka azana Interahamwe zikica abahungiye kuri Ste Famille”.

Arakomeza agira ati “Mu gihe cyo kwevakiwa (evacuation), Munyeshyaka yoherezaga abagore n’abana i Kanombe hagenzurwaga na RPA, agasigaza abagabo nyuma agaha amabwiriza Interahamwe zikaza kuturasa”.

Uyu muturage akomeza avuga ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yashizeho abantu bishyuza Amafaranga abinjiraga muri Ste Famille bashaka ubuhungiro. Ati “Abazaga bahungira muri Ste Famille noneho yari yarashyizeho abantu ku muryango babaca amafaranga kugira ngo binjire. Iki kigaragaza ko uyu mupadiri atari umuntu wahishe abantu”.

Hashize imyaka irenga 15 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha muri Tanzaniya rushyikirije urubanza rwa Munyeshyaka inkiko z’u Bufaransa.

Mu mwaka wa 2015, abacamanza bagenza icyaha Emmanuel Ducos na Claude Choquet, bafashe icyemezo cyo kutamushyikiriza urukiko ngo kuko basanze nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ababuranira abakorewe Jenoside barimo Me. Gilles Paruelle, bahise bajuririra iki cyemezo maze  ubujurire bwabo busuzumwa tariki 8 Ugushyingo 2017.

Karamaga Charles ni umwe mu barokokeye jenoside kuri Ste Famiile/ Umujyi wa Kigali
Munyeshy
Padiri Wenceslas Munyeshyaka, ubu aba mu Bufaransa
YouTube player

Masengesho Rugira Fred/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *