Abantu kugeza ubu bataramenyekana bateye mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe mutagatifu Agnes rw’i Gitebe, ruherereye mu murenge wa Muringa, akarere ka Nyabihu, biba za musasobwa n’ibindi bikoresho.
Mudasobwa icyenda hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu nibyo byibwe n’abantu bataramenyekana.
Umuyobozi w’iki kigo, Mukakamana Esperance mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yatangaje ko mu rukerera rwo ku wa 7 Gicurasi 2018, ari bwo abajura bateye iri shuri bamena idirishya bakoresheshe urukero biba za mudasobwa 9, hamwe n’ibindi bikoresho byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu.
Agira ati “Twitabaje inzego za polisi, nyuma y’iperereza basanga abazamu bashobora kuba barabigizemo uruhare, ubu barafunze. Abo bazamu ni Kamarampaka Pierre Celestin na Haguminshuti Theoneste bose ni abazamu’’.
Uku kwibwa mudasobwa muri iki kigo bifite ingaruka zikomeye ku myigire y’abanyeshuri cyane abiga mu ishami ry’ikoranabuhanga.
Ndahiro Jean Damascene, ni umwe mu barimu bigisha isomo ry’ikoranabuhanga, agira ati “’kwibwa mudasobwa biragira ingaruka zikomeye kuko amasomo menshi turayahagarika niba hatagize igikorwa mu maguru mashya.’’
Ibi byanashimangiwe na bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri, nabo bavuga ko nihatagira igikorwa abana bazahura n’ikibazo dore ko iri shuri bivugwa ko ariryo ryabaye indashyikirwa mu karere ka Nyabihu mu gutsindisha neza.
Mukakamana yatangaje ko batagomba kugira impungenge kuko bazasaranganya izisigaye, kandi ko REB izaza kubasura vuba dore ko ari nayo yari yabahaye izi mudasobwa.
Iki kigo gifite abanyeshuri 862 biga mu mashuri yisumbuye hamwe n’abasaga 500 biga mu mashuri abanza.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Magarambe Theodore/ Bwiza.com


