Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari amwungirije ashinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukansanga Clarisse, beguye ku kazi ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite.
Nk’uko Flash radio &tv, dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo aba bayobozi bombi ubwegure bwabo bukozwe ku mpamvu zabo bwite, by’umwihariko uyu Mukansanga Clarisse muri Mata akaba yaravuzweho kwanga gufata urumuri rw’icyizere ubwo akarere [Nyabihu] kibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byavugwaga ko Mukansanga yanze gufata urumuri rw’icyizere ubwo bari mu muhango wo kwibuka, avuga ngo ‘hereza bariya [urumuri rw’icyizere] bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka’.
Nyuma, uyu mugore yabihakanye avuga ko byumviswe nabi, agira ati “Icyo ni ikibazo koko ? Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite”.
Ku wa 17 Mata 2018, nabwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James, yeguye ku mirimo avuga ko ari ku mpamvu ze bwite. Yeguye akurikira Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Ubukungu, Mugwiza Antoine na we wari weguye muri Werurwe.



