Rubavu: Minisitiri w’Intebe yahumurije abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ibiza mu Iseminari yo ku Nyundo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangarije abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Seminari Nto yo ku Nyundo, riherereye mu karere ka Rubavu, Intara y’I Burengerazuba, ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ibiza.

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga Seminari Nto yo ku Nyundo, akerekwa ibyo imvura yateje Ibiza yangijemo, yabagejejeho ubutumwa bw’ihumure bw’umukuru w’igihugu, ndetse anabizeza ko Leta igiye kubafasha bagakomeza amasomo yabo.

Agira ati “Ndagirango mbabwire ko umuyobozi w’igihugu cyacu abafashe mu mugongo nyuma y’ibyago mwagize ejo bundi nk’ishuli, twarabibonye ko seminari yanyu yakwiriyemo amazi, amazi yavuye muri Sebeya akwira mu kigo hose, badusobanurira uburyo mwashoboye kwimurwa mujyanwa mu kindi kigo ariko turashima Imana ko ntawakomeretse,…”.

Akomeza abatangariza ko ibiza biri mu gihugu cyose, ko atari mu isemari ya Nyundo gusa, by’umwihariko akabizeza ko Leta itabatererana nk’uko n’abandi Banyarwanda bose bari mukaga ibafasha.

Ati “Banyeshuri bacu mukomere, natwe nka Leta tuzakomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bwanyu na diyosezi kugira ngo mushobore kwiga neza,… ntabwo nzi amakayi yanyu mwatikirijemo hariya ariko muzabona amakayi yo kwandikamo n’amakaramu”.

Yasabye aba banyeshuri gufasha ubuyobozi bw’ikigo mu gikorwa cyo gusubiza ibintu ku murongo byagiye bihungabanywa n’ibiza, nk’abasore bafite imbaraga abasaba kuvana amaboko mu mifuka.

Ati “tubafashe mu mugongo, muri abasore mwongere mugarure imbaraga ndetse munafashe abandi mu gihe mutarimo kwiga, mukureho rino taka mutunganye jeride (jardin) yanyu , intebe zanyu muzihanagure, mukure amaboko mu mifuka nk’uko babivuga,… muzihanagure noneho ubuyobozi nabwo bukore icyo bugomba kubakorera”.

Minisitiri Ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, De Bonheur Jeanne d’Arc, avuga ko ubufasha bagenewe buzabageraho mu gihe gito, aho agira ati “turagerageza kubishaka mu gihe cyihuse kugirango ubwo bufasha bubagereho kugira ngo mubashe gukomeza amasomo”.

Imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yatumye umugezi wa Sebeya wuzura wangiza imyaka n’inzu by’abaturage ndetse unagera mu nyubako z’iyi Seminari Nto ya Nyundo, wangiza bimwe mu bikoresho by’ishuri n’abanyeshuri.

Nyu
Ubwo Minisitiri w’Intebe yatambagiraga muri Seminari Nto yo ku Nyundo areba ibyangijwe n’ibiza
ny
Ibikoresho by’abanyeshuri n’ikigo byangijwe n’amazi yinjiye mu kigo
n
Imyaka yari ihinze mu kigo yarengewe n’amazi
YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *