Dore ibyiza byo kurya imbuto z’amapapayi buri munsi

Sangiza iyi nkuru

Ipapayi  n’ibirikomokaho ni umumuti ushobora  kukurinda kuba warwara  zimwe mu ndwara zikomeye nka kanseri, uburwayi bwo mu maraso, igifu ndetse n’izindi.

Dr Joseph Mercola w’umunyamerika akaba n’inzobere mu bijyanye n’imirire, avuga ko ipapayi ari urubuto rwiza ruzwiho kugira uburyohe bwinshi  kandi rikaba rikungahaye kuri Vitamin A, C na D.

Ipapayi ni urubuto rwunganira urwunganongogozi kuko rigira amazi yorohereza igifu mu gusya ibyo cyakiriye, iki kandi rigatuma umuntu agira uruhu rwiza.

Akenshi na kenshi, abantu bakunze kurya amapapayi bayaguze mu masoko, abandi bakayahinga mu mirima yabo, ariko bakayarya batazi umumaro w’ibiyakomokaho nk’ amababi, imbuto ndetse n’amakakama yayo.

Imbuto  z’umukara  ziba  mu ipapayi ni umuti,  kuko zivura  inzoka zo mu nda, ushobora kwibaza uti ‘ni gute izi mbuto zishobora kuvamo umuti’?

Iyo umaze kurya, ushobora gufata utuyiko tubiri tw’izi mbuto ukaduhekenya, iyo zigeze mu nda, zikora akazi ko koza  mu mara no mu gifu, bityo zikarinda indwara y’impatwe (constipation).

Amababi y’ipapayi nayo ni umuti kuko avura ibiheri byo mu maso kubashaka kugaragara neza no kugira uruhu rucyeye cyane cyane ku gitsinagore, ikindi ushobora kuyakoresha usukura ibirenge byawe.

Iyo ukunze kurya urubuto rw’ipapayi, ukisiga amababi yaryo, bikurinda kuba warwara impyiko, ikindi rikagira amatembabuzi arinda uruhu kuba rwasaza vuba, uko urirya kenshi niko rikugabanyaho iminkanyari ikunze kuza ku ruhu cyane cyane ku bantu bakuze.

Ibindi ipapayi rifasha uwaririye, ni ukumurinda uburibwe bwo mu ngingo z’amagufa, rigabanyiriza abagore n’abakobwa uburibwe mu gihe bari mu mihango, ririnda uburwayi bwo mu maraso, uburwayi bwo kwibagirwa bukunze gufata abageze mu zabukuru,…

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Kabageni Aline/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *