Ibiti bikeneye umutekano, urukundo no kuba mu mahoro. Kandi nkuko Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ihora ikangurira abahinzi muri gahunda ya twigire muhinzi, kwita ku bihingwa ku mashyamba no kubidukikije muri rusange n’inshingano ya buri muturarwanda.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, isaba abahinzi borozi guhinga ibiti biteranwa n’ibihingwa bigakoreshwa mu kugaburira amatungo, ibiti bifite akandi kamaro ko kuzana umwuka mwiza kubantu no ku matungo, kandi burya nibyo bikurura imvura, bikarinda imihindagurikire y’ibihe, kubishingiriza imyaka no kubivanamo imbaho tutibagiwe ko birwanya n’isuri.

Burya igiti nacyo ni ikinyabuzima gifite igitsina, abashakashatsi bavuga ko hari ibiti bifite ubushobozi bwo kugira ibitsina byombi (gabo, na gore).
Kikaba gishobora kwibangurira. Ibiti hamwe n’indabo, bigira igitsina « sexe », nubwo hari ibiti biba byibitseho ibitsina byombi. Urubuto rukomoka ku rurabo rwabanguriwe.
Ibiti bifite igitsina kimwe bishobora kubangurirwa ninyoni, inzuki, cyangwa umuyaga, biturutse ku kindi giti kigenzi cyacyo k’igitsina binyuranye.

Burya rero nkuko umuntu cyangwa itungo bikenera urukundo umutuzo n’amahoro ibiti nabyo nuko, ubushakashatsi bwagaragaje ko kubera umujagararo «le stress environnemental», biturutse ku mihindagurikire y’ibihe cyangwa ku gifata nabi, bikigiraho ingaruka kugeza naho gihindura igitsina.
Nkuko bigaragazwa n’impuguke mu by’amashyamba Max Coleman. Igiti kitwa « L’if de Fortingall », Igiti kirengeje imyaka ibihumbi bitanu muri Perthshire, muri à‰cosse rwagati, cyahinduye igitsina cyari kimaze imyaka mwinshi kiri mu biti byitwa ibigabo. Ubu amakuru mashya akaba ari uko cyahindutse ikigore.
Byatangaje benshi basobanukiwe n’iby’amashyamba kuko ari ibintu bidasanzwe, nubwo kigaragara ko ari ikigabo ariko gifite ibimenyetso bindi cyagaragaje nyuma y’imyaka myinshi bizwi ko ari ikigabo.
Nkuko bitangazwa n’urubuga ladepeche.fr, ngo Ibyo kandi bigatwerwa n’ubuzima kibayeho kuko kitabona ibigitunga bihagije (ifumbire n’amazi).
Isomo twakuramo hano nuko, amashyamba afatiye runini ibinyabuzima byinshi natwe ubwacu.
Akamaro k’ishyamba si ugusarurwa gusa ahubwo rinatuma haboneka umwuka mwiza abantu bahumeka kandi rikagira uruhare mu gutanga imvura bityo ibihingwa bigakura neza.
Ni uruhare rwa buri muturarwanda kwita ku biti, kuko bidufitiye akamaro karenze hejuru yo kugisarura cyangwa kukibyaza amafaranga, aho bitemwe hagaterwa ibindi, kandi bigakorerwa neza.
Gucukura imirwanyasuri mu ishyamba ni uburyo bwo kuryongerera amazi rigakura neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
KAYIGANA Victor/Bwiza.com


