Urubanza ruregwamo Barahira Tito na Ngenzi Octavien bombi bayoboye Komini Kabarondo bakaba bashinjwa Jenoside rugeze mu bujurire i Paris. Nyuma yo kuba ruhagaze iminsi 10 (4-14 Gicurasi ) ku mpamvu zâuburwayi nâabunganizi bifuzaga kugera ahakorewe icyaha, kuri uyu wa mbere rwasubukuwe.
Ibindi byagarutsweho mu rukiko :
-Kwica abana niko gutsemba, nâuwari mu nda yahawe ubwoko aricwa, HĂ©lĂšne Dumas
-Nta Jenoside yâAbatutsi, nta yâAbahutu, habaye Jenoside yâAbanyarwanda- Joseph Matata
-Abahungiye Benako/Tanzaniya ntibatinye Inkotanyi, ba Burugumesitiri babategeketse kuva mu gihugu, -Umunyamakuru, umukozi wa MSF
Mbere yo gutangiza iburanisha kuri uyu wa kabiri, uriyoboye yabanje kwibutsa impinduka ziri muri gahunda izakurikizwa, uko abantu bazagenda batanga ubuhamya.
Ku wa kane tariki 17 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Kayumba Hassan
Ku wa kabiri tariki 22 Gicurasi, saa tanu nâigice, hazumvwa umuhungu wa Barahira, JĂ©ocomias BARAHIRA ; naho saa kumi nâimwe humvwe Jean-Franà §ois Dupaquier.
Kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi, saa munani, hazaba hagezweho Gilbert BITTI
Kuwa kabiri tariki ya 29 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Marara Noble
Abatangabuhamya nka Micombero Jean Marie ntiyabonetse, naho Filip REYNTJENS we yamaze guhakana ko atazabutanga.
Ingingo eshatu: Ingengabitekerezo yâamoko, intambara, na Leta
Umwarimu muri Kaminuza akaba nâumushakashatsi, Audoin Rouzeau agaruka ku ngingo eshatu zatumye Jenoside iba mu Rwanda.
Izo ngingo ni ingengabitekerezo yâamoko, intambara nâuruhare rwa Leta. Uyu ngo asanga Jenoside yarahemberewe, nâingengabitekerezo yayo.
Uruhare rwa Leta kandi umushakashatsi arugarukaho. Ngo nta wapanga kumara abantu adafite ubushobozi. Ubwo ni Leta, abakozi bayo, abasirikare nâimitwe yitwara nkabo, no kogeza ingengabitekerezo yâubwicanyi.
Ibyo ni nako byagenze mu zindi Jenoside ; zari zigamije gutsemba no gusiba burundu abantu bamwe kubera uko bari, nta kubabarira impinja, abana nâabagore.
Aha ni naho Prof Rouzeau avuga ko « Iyo Inkotanyi zidatsinda urugamba, uwitwa umututsi aba yarazimiye, nta nâuwo kubara inkuru wari busigare mu Rwanda. Kuko imipaka yari ifunze, abahigwa batorohewe kubona aho baca bahunga ».
Undi mutangabuhamya, Madame HĂ©lĂšne Dumas we yagarutse ku iyicwa ryâabana, nkâikimenyetso cyo gushaka kumaraho Abatutsi. Uyu ngo yamaze amezi 6 mu Rwanda mu 2006, akora ubushakashatsi mu nkuru zâabana kuri Jenoside.
Na we avuga uruhare rwa Leta nâinzego zayo ndetse nâabaturage ubwabo, ari nabo baturanyi bâabahigwa.
Ati « Abahigwaga nta bwinyagamburiro bari bafite. Abatutsi ntibari abo gupfa gusa, ahubwo no gutotezwa ».
Ngo yahisemo gukora ku bana mu rwego rwo kwinjira muri Jenoside neza, ngo kuri we « Kwica abana niko gutsemba, mu Rwanda abana baribasiwe, aho nâuwari mu nda yahawe ubwoko akicwa ».
Matata we ngo habaye Jenoside yâAbanyarwanda
Uyu wifata nkâumucunguzi abandi bamwita umuhakanyi, ntiyemera Jenoside yâubwoko runaka, ngo ni âIyâAbanyarwandaâ.
Abaharanira inyungu zâabarokotse Jenoside bamwe ku mugabane wâUburayi, bavuga ko Matata hari nâubwo ayita Amahano, Ubwicanyi; aho kuyita Jenoside.
Matata kandi ngo asanga inzego zâubutabera hanze yâu Rwanda zikoreshwa, kandi ngo ibiganiro mu rukiko byangizwa nâabatangabuhamya bava mu Rwanda. Ngo ntanemera abacamanza bâAbafaransa bagiye mu Rwanda, ngo kuko âu Rwanda rubyivangamoâ.
Abajijwe ku bisobanura neza, Matata ngo asanga abatangabuhamya baterwa ubwoba, kandi ngo hakaba hariho nâumuco wo kubeshyaâ.
Uyu Matata avuga ko yafunzwe mu byitso byâ Inkotanyiâ mu 1990, akamara iminsi 75 akabona kurekurwa.
Mu kurangiza ubuhamya bwe, saa mbiri zâijoro zirenga, Matata aha gasopo abunganira Barahira na Ngenzi. Ati, âWitonde ushobora kujyayo ukahasiga ubuzimaâ, abwira Me Epstein.
Ku wa mbere, hari humviswe Mme Anne Fouchard wari umukozi ushinzwe kwegeranya amakuri muri MSF y âababiligi. Ubuhamya bwe bwasabwe nâimiryango iharanira inyungu zâabarokotse Jenoside.
Foucard yari mu Rwanda 1994, Jenoside itangiye yoherezwa i Burundi na Tanzaniya ngo ajye gushaka amakuru mu bahungiyeyo. Mu nzira ajya i Burundi ngo nawe yiboneraga aho abana bicwa, ngo yagiye mu kigo cyâababikira cyakiraga abana bâimfubyi, ahasanga abana bafite ibikomere mu mutwe.
Ageze muri Tanzania, mu nkambi ya Benako, ahasanga abantu bavuga ko bahunze intambara, ndetse banamwemerera ko bagize uruhare mu bwicanyi ; « Ubwicanyi butari uguhangana kwâimpande ebyiri ».
Yababaza ati, « Ninde wabatumye kwicana ?», bati ni « Ba Burugumesitiri, abanyapolitiki nâabasirikare ».
Ati, « Kuki mwahunze ?», bati, « Badusabye kugenda ».
Ati, « Abo ni bande babibasabye ? », bati, « ni abategetsi ».
Agasoza agira ati « Nguko uko rero abantu bategetswe kuva mu Rwanda, atari ugutinya ingabo za FPR, ahubwo babihatiwe na ba Burugumesitiri nâabasirikare ».

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com
Â


