Nyamasheke: Abana bari munsi y’imyaka 5 bugarijwe n'uburwayi bw’inzoka zo mu nda buterwa n’isuku nke

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko abana babo, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bakunze kwibasirwa n’uburwayi bw’inzoka, bavuga ko ahanini biterwa n’isuku nke.

Ababyeyi bavuga iki kibazo kibakomereye, n’ubwo bagerageza kuvuza abana babo ariko indwara z’inzoka zo mu nda ngo biranga zikabazahaza, bagasanga baramutse bahawe amazi meza n’ubukangurambaga bw’isuku hari bamwe mu bana barengerwa bakongera kugira imikurire iboneye.

Nyiramahirwe Jacqueline yatangarije Bwiza.com ko  iki kibazo bagifite kandi gikomeye,  agira ati’’  ikibazo cy’igwingira ry’abana riterwa n’indwara ziterwa n’isuku nke zirimo n’inzoka zo mu nda, kirahari rwose nta wabihisha cyangwa ngo abihakane, tugasanga imyumvire ya  bamwe mu babyeyi ku isuku y’abana ikiri ikibazoariko n’ikibazo cy’amazi meza tudafite kiri mu bibitera, tukumva abonetse hari icyo byadufashaho.’’

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsengiyumva Nathanael, avuga ko muri rusange abana bato, cyane cyane abaturiye ikiyaga cya Kivu muri aka karere bugarijwe n’ikibazo cy’indwara z’inzoka zo mu nda kubera ko  bamwe mu bagituriye bagikoresha amazi yacyo.

Arasaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo na bo batiretse bakita ku isuku. Abonera ho gushima ababyeyi bita uko bikwiye ku isuku y’abana, kuko usanga batagorwa no guhora babavuza, n’imikurire yabo ikagenda neza.

Muhashyi Anastase, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, avuga ko ikibazo cy’inzoka zo mu nda cyugarije abana benshi mu gihugu bafite kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5,ariko Nyamasheke ikaba ishobora kuba yihariye kubera amazi y’Ikivu.

Ati’’ inzoka zo mu nda  zirahari kandi zidindiza imikuriye y’abana kuko ibyakababereye intungamubiri zibyirira bagakomeza kugwingira, zikaba zatera n’ibindi bibazo byo mu nda birimo no kwituma amaraso n’izindi ndwara, ari yo mpamvu dusaba ababyeyi n’abandi bose bashishikajwe n’imikurire myiza y’abana guhagurukira iki kibazo.”

Uretse guha abana bato ikinini cy’inzoka, ibinini bya Vit.A n’ibindi,ababyeyi na bo ngo barakomeza kwigishwa gahunda z’isuku no kuboneza urubyaro, imirire iboneye n’ibindi byatuma ubuzima bw’umwana n’umubyeyi burushaho kubungabungwa.

YouTube player

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *