Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, rwumvise abashinja n’abashinjura Dr Leopold Munyakazi, ubushinjacyaha bumusabira igifungo cya burundu y’umwihariko.
Mu kwezi gushize nibwo abatangabuhamya bashinjura Dr Munyakazi bumviswe aho avuga i Kirwa mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, naho abamushinja bumvirwa mu rugereko rwihariye rw’urukiko Rukuru barindiwe umutekano.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, ubushinjacyaha bwavuze ko abatangabuhamya bwazanye bagaragaza ko Dr Munyakazi yashishikarije gukora jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanayigiramo uruhare.
Ubushinjacyaha bwatangiranye ijambo, bwanenze abatangabuhamya bashinjura Munyakazi ko bavuga ibintu batabonye kandi batumvise. Bwavuze ko abashinjura no ku matariki bavuga ko baboneyeho Munyakazi i Kayenzi bikekwa ko ari ho yakoreye ibyaha ahabanye n’ayo nyir’ubwite yiyemerera.
Ubushinjacyaha bwavuze abo batangabuhamya bose ubuhamya bwabo butashingirwaho. Bwisunze ingingo z’amategeko busanga butafatwa nk’ikimenyetso keretse habaye hari ibindi bimenyetso bibushyigikira.
Bwashinje Munyakazi kuba gatozi mu gutanga amabwiriza yo gukora jenoside no kuba gatozi mu gukora jenoside. Ubushinjacyaha bwavuze ko abatangabuhamya babwo barega Munyakazi bose bahuriza ku nama yabereye ku kibuga cy’amashuli i Kirwa yakurikiwe n’ibitero byahitanye Abatutsi.
Bushingiye kuri ibyo, ubushinjacyaha bwongeye kumusabira igifungo cya burundu y’umwihariko, n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwaramukatiye.
Umwunganira, Me Micombero avuga ko kuba hari ukwivuguruza ku batangabuhamya umukiriya we akwiye kugirwa umwere hakurikijwe uko amategeko abiteganya.
Bwana Munyakazi wanatindanye ijambo yatangiye ashima umunyamategeko we ku cyo yise amagambo akomeye kandi yubaka yabwiye urukiko. Yashimiye byimazeyo urugereko rw’urukiko rukuru rumuburanisha mu bujurire kuko ngo rwumvise ibyifuzo bye rumuha ubutabera buboneye.
Dr Munyakazi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ayemera, by’umwihariko ko hari Abatutsi bwahigwaga ngo bicwe yahishe ndetse ko na we yasenyewe inzu bamuziza iyo mpamvu. Arishimira ko nta mutangabuhamya mu bahamagajwe wigeze amushinja kwica umuntu.
Asaba imbabazi ku myitwarire ye aho byaba bitaragenze neza mu rukiko. Anashimangira ko nta cyaha yakoze icyo ari cyo cyose mu byo aregwa. Ati “Jenoside ni ikintu niboneye si naba uwa mbere ku kuyipfobya cyangwa kuyihakana”.
Umucamanza mu rukiko rukuru yanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo impande zombi zivuga, urubanza rukazasomwa tariki ya 29 Kamena 2018.
Bwana Leopold Munyakazi yirukanywe muri Amerika muri leta ya Alabama mu 2016. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano.
Dore bimwe mu biteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi



