Ubwo hashyirwaga ahabona ubushakashatsi bwakozwe ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko mu Rwanda, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, yasabye ababyeyi n’abarezi kwirinda gukubita abana ko bibagiraho ingaruka mbi ku mu biri no mu mitekerereze yabo.
Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Yvonne Kayiteshonga, akaba atangaza ko ihohoterwa rikorwa cyane ari irikorerwa abana b’abahungu mu muryango ndetse no ku ishuri.
Ati “Mu muryango niho umwana agomba kwisanzura, niho agomba kubona byose bimufasha kugira ngo akure, ahandi ni ku ishuri, ajyayo kugirango bamwigishe kugira ngo amenye ubwenge, ahavane uburere buzima, twese hamwe tugomba gufatanya kugirango twige gufata neza abana bacu, ntabwo ari ngombwa kubakubita”.
Yakomeje avuga ko umwana uhohotewe akiri muto, agira ibikomere byinshi muri we, bikaba byatuma yishora mu biyobyabwenge, akiyanga ndetse akagira n’ibitekerezo byo kuba yakwiyahura.
Ati “Ibyo twabonye cyane cyane ni agahinda gakabije cyangwa indwara zo mu mutwe, akagira ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ibindi ni ugukoresha ibiyobyabwende, izo nizo ngaruka twabonye zikomeye”.
Umuyobozi wungirije wa Unicef mu Rwanda, Oliver Petrovic arasaba Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose abana bakarindwa ihohoterwa, by’umwihariko hakaba hashyirwaho ingamba zikomeye hirya no hino aho batuye.
Ati “Hari ibintu byinshi bikwiriye gukorwa mu kurwanya ihohoterwa, nk’ itegeko mpuzamahanga ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu ngo no ku mashuri, mu buryo bwo kurinda abahohotewe harimo nka za ‘One stop center’ zifasha abahohotewe mu turere”.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 200 mu gihugu hose, gukubitwa kw’abana b’abahungu mu miryango no ku ishuri biri ku gipimo cya 59.5% naho ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa riri ku gipimo cya 23.9%.

Barungi Alice/ Bwiza.com


