Minisitiri w’Uburezi arasaba abarezi kwigisha uburere buzira ingengabitekerezo ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene avuga ko uburezi bwa bose ariryo pfundo ry’u Rwanda rwa none n’ejo hazaza, bityo agasaba abarezi guha abana uburere buzira ingengabitekerezo ya jenoside.

Ibi yabitangarije ku rwibutso rwa jenoside rwa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ubwo abakozi ba Minisiteri y’Uburenzi (Mineduc) n’ibindi bigo biyishamikiyeho barusuraga.

Min. Dr. Mutimura agira ati “Abarezi dufite inshingani zikomeye zo kwigisha dutanga uburezi buzira ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Min. Dr. Mutimura n’abandi bayobozi kandi, bunamiye inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi zisaga ibihumbi icumi zishyinguye muri uru rwibutso, ndetse banashyira indabo ku mva bashyinguyemo.

Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igera ku 14,865.

Ibindi mu mafoto:

1
Aba ni abakozi ba Mineduc n’ibigo biyishamikiyeho bashyiraga indabo ku rwibutso rwa Kiziguro
2
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC, Mulindwa Samuel na we yunamiye imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
3
Umunyamabanga wa Leta, Dr.Munyakazi Isaac na we yunamiye imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Mut
Minisitiri w’Uburezi Dr.Mutimura Eugene ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize jenoside

8

A1 1 A2 1 A3 1 

4

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *