Nyuma yo kwimikwa akanahabwa inshingano zo kuyobora Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira, Mugisha Mugiraneza Samuel yijeje ubufatanye mu kubuka Umuryango Nyarwanda.
Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, wasabye Musenyeri Mugisha gufasha Leta mu kubaka umuryango uzira amakimbirane.
Musenyeri Mugisha avuga ko ubufasha agomba gutanga mu kubaka umuryango uzira amakimbirane, buzagerwaho batoza kubana gikirisito, abana bagatozwa gusenga n’ibindi.
Ati “Twe icyo tugiye gukora ni ukubaka umuryango duhereye ku mahuriro y’abagore n’ay’abagabo dufite, twigishe umuryango kubana mu buryo bwa gikirisitu basezeranye, batoza abana babo gusenga, bagira isuku kuko iyo urugo rwitaweho umugabo n’umugore bagasenyera umugozi umwe barazamuka n’igihugu kikazamuka”.
Minisitiri Kaboneka Francis yavuze ko igihugu hari aho cyavuye n’aho kigezi mu iterambere, by’umwihariko akizeza Musenyeri Mugisha ubufasha kugirango inshingano yahawe zizasohozwe.
Ati “Leta izakomeza kubafasha kugira ngo musohoze inshingano zirimo na gahunda mwagaragaje yo guteza imbere abaturage, kurwanya imirire mibi, guteza imbere urubyiruko. Ubufatanye dufitanye buratanga icyizere ko tuzabigeraho”.
Akomeza avuga ko uruhare rw’abakirisito ba Shyira rukenewe mu iterambere ry’igihugu, akanashima ubufatanye bwa Leta n’amatorero mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo.
Ati “Turashimira ubuyobozi bwa Diyoseze ya Shyira kuba bufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda yo guhembera abakozi kuri banki kuko bibafasha gushyira mu bikorwa na gahunda yo kwizigamira. Nka Leta turishimira ubufatanye dufitanye n’amatorero, tunashima uruhare agira mu kuyifasha gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye. Turabizeza gukomeza ubwo bufatanye no kubuteza imbere”.
Diyosezi ya Shyira, Musenyeri Mugisha yabereye umuyobozi, igizwe n’amaparuwasi 66 asengeramo abakiristo basaga ibihumbi 102. Yahawe ubwepisikopi ku wa 5 Werurwe 2017.




