Abantu 6 bo muri Uganda bakomeje kuburirwa irengero guhera kwa Gatandatu w’icyumweru gishize, bakaba barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aba bagabo 6 bafashwe n’aba barwanyi ubwo bari bagiye kuroba mu kiyaga cya Edward mu karere ka Rukungiri ari naho bari baturutse.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda muri kariya gace, Patrick Onyango yatangaje ko bari kureba uko bababohoza.
Yagize ati “Twamenye amakuru ko abagabo 6 bataragaruka guhera kuwa Gatandatu ariko dufite n’amakuru ko bashimuswe n’abasirikare bo muri Kongo, turi kureba rero uko twabagaruza.”
Si ubwa mbere habaho umwuka muri hagati y’abagande n’abanye- Kongo ku kiyaga cya Edouard kuko no muri 2016 bagabye igitero ku gipolisi cya Uganda cyari hafi ya kiriya kiyaga hagwamo abapolisi 3.
Mu kwezi kwa 4 mwaka ushize, abandi barobyi 4 ku kiyaga cya Albert bashimuswe n’abasirikare ba Kongo.


