Rusizi: Umugore yishe mugenzi we amujijije umugabo wajyaga abasabanya bombi

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Nyirabukara Francine w’imyaka 28 y’amavuko ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe  mu karere ka Rusizi nyuma yo kwivugana mugenzi we Benimana Epiphanie w’imyaka 38 y’amavuko amuziza umugabo baturanye bivugwa ko yari asanzwe abasambanya bombi, dore ko aba bagore bombi basanganywe abagabo n’uyu mugabo na we akaba yari afite umugore.

Iyi nkuru ibabaje yabereye mu mudugudu wa  Rubenga ya 2, akagari ka Kagara,umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi  saa moya n’igice z’umugoroba  wo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gicurasi,  aho uyu nyakwigendera ngo  yanyuraga ku rugo rw’uyu mugenzi we avuye mu ishyirahamwe asanzwe atanga mo amafaranga yo kubitsa no kugurizanya bagashyamirana.

Uyu Nyirabukara  avuga ko ngo nyakwigendera  Benimana yavuze ko azamuroga amuziza umugabo witwa Kajyambere Innocent ubasambanya bombi.

Amakuru aturuka mu babibonye avuga ko muri uko gushyamirana kutamaze umwanya,uyu Nyirabukara Francine yahise yinjira mu nzu akazana icyuma undi akagira ngo ni ibikino,akakimukubita munsi y’ibere agahita agwa aho.

Abaturage,abayobozi n’inzego z’umutekano bahise batabara hafatwa  abagera  kuri 6 barimo uyu Nyirabukara Francine, Kajyambere Innocent uniyemerera ko yabasambanyaga bombi bakaba ari cyo bapfuye kubera kumufuhira bose nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari,   Ndungutse Emmanuel, hakanafatwa umugore w’uyu Kajyambere  ngo na we abitange ho amakuru azi n’abandi bagore 3 babirebaga biba, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu rwego rwo koroshya iperereza n’ubu ngo rigikomeje.

Abaturage bavuga ko uru rupfu rwabaciye mo igikuba gikomeye cyane. 1
Abaturage bavuga ko uru rupfu rwabaciye mo igikuba gikomeye cyane

Nyuma y’iki gikorwa cyaciye igikuba mu baturage,hahise haba inama y’umutekano muri iki gitondo  cyo kuri uyu wa mbere,abaturage basabwa kujya batangira amakuru ku gihe ku cyo babona gishobora guhungabanya umutekano cyane cyane nk’aya makimbirane yo mu ngo, barahumurizwa,mu gihe bari bategereje ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma muri iryo joro ubagera ho ugashyingurwa mu cyubahiro.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yabwiye Bwiza.com ati’’ birababaje cyane kubona uyu mugabo wazanywe ino no gupagasa ubusanzwe akaba yari atuye mu murenge wa Bugarama aza hano mu kagari kacu akaba ahashenye ingo 3 kuko mpamya ko n’urwe rudasigara. Agiye gusenya urwe,ashenye urwa nyakwigendera abashyira no mu gahinda gakomeye k’ubupfubyi bw’abana n’ibindi bibazo,atumye uwishe na we agiye gufungwa abana n’umugabo we bagasigara mu bibazo, n’iyi ngeso mbi tutari dusanzwe tuzi mu kagari kacu, bikaba ari ibintu bibabaje cyane.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe,Hategekimana Claver yavuze ko uyu mugabo yahageze aje gupagasa, izi ngeso yahazanye zikaba zitari zisanzwe muri uyu murenge,aho umugabo asambanya abagore 2 baturanyi bose bafite abagabo na we afite urugo rwe aho, bikaba bitari bizwi n’abaturage ko bimeze bityo,bikaba bigaragaye umwe ahasize ubuzima,abaturage bakaba basabwe  kuba ijisho rya bagenzi babo.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 3,umuto akaba yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko,akaba yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

BAHUWIYONGERA Sylvestre.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *