Polisi y'u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018, Polisi y’u Rwanda yatangije Ibikorwa by’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda bizibanda ku bukangurambaga bugenewe buri cyiciro cy’abakoresha umuhanda.

Ubu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, buzakorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ” menya, ubahiriza amategeko y’umuhanda urengere ubuzima”.

p1 1
Min. Uwihanganye n’abandi bayobozi mu gutangiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda

Mu gutangiza iki cyumweru mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali bitabiriye iki gikorwa basibura inzira z’abanyamaguru.

p3 1
Abayobozi bashyira ibyapa bitandukanye ku muhanda
p2 1
Abayobozi basibura inzira z’abanyamaguru, aho bambukira bagana mu marembo ya petit stade i Remera

Umuyobozi ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo muhanda, CP Mujiji mu butumwa yageneye abamotari yabibukije ko amakosa atuma impanuka zo mu muhanda ziterwa n’abamotari ziyongera amenshi aterwa n’imyumvire yo kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Mujiji mu kiganiro yagejeje ku bihumbi by’amamotari bari bateraniye kuri petit Sitade i Remera, yatangaje ko mu mezi ane ashize impanuka zikorwa n’abamotari ziyongereyeho 15% mu gihe izikorwa n’imodoka zagabanutseho 11%.

DIGP Dan Munyuza akavuga ko bishoboka ko impanuka zo mu muhanda zakwirindwa, ati ” Buri wese icyo asabwa ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane kwirinda umuvuduko ukabije no gutwara ibinyabiziga wanyoye ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha.

Min. Uwihanganye asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi haba kuri moto cyangwa mu modoka kubaha ubuzima bw’abagenzi bagashyira imbaraga mu kwirinda icyo aricyo cyose cyabateza impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga agasaba n’abagenzi kuba imboni z’inzego z’umutekano.

p8
Ibihumbi by’abamotari bateraniye kuri sitade baganirizwa ku ukwirinda impanuka zo mu muhanda
p6
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano, Meya Muzuka n’ abayobozi muri Polisi n’Ingabo basibura imirongo yo mu muhanda abagenzi bambukiraho mu mujyi wa Huye

p4 1 p7

icyu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *