‘’Vatican Secret Archives’’ inzu igerwamo na Papa wenyine gusa, ibitse impapuro zo mu kinyejana cya 8

Sangiza iyi nkuru

Vatican secret archives ni ububiko bukomeye cyane mu mateka y’idini Gatulika, bubitse impapuro zo mu kinyejana cya 8, bubarizwa i Vatican ndetse kandi budashobora kwinjirwamo, kwegerwa nuwo ari we wese utari Papa uriho.

Izina secret archives ryashyizweho hagamijwe kwereka isi yuko ubwo bubiko ntawundi bwagenewe utari nyir’ubutungane [papa], ndetse kabone niyo yaba afite ikibazo icyaricyo cyose kitamwemerera kuhafungura [uburwayi bukomeye], hategerezwa urupfu rwe kugirango haboneke uwatorewe kuyobora aho hantu hatagatifu.

Ubu bubiko bufite uburebure bungana na 85 km, ndetse n’imbere hafite umurambararo ungana na volume 35000.

Urubuga rwitwa archives rwatangaje ko muri Vatican secret archives harimo inzandiko zo mu kinyejana cya 8th, bivuzeko arizo mu mwaka wa 700.

bekommt
Vatican Secret Archives ifungurwa na Papa gusa wenyine

Mu mwaka wi 2012 mu imurikagurisha ryari ryabereye muri Capitoline museum I Roma, hashyizwe ahagaragara inzandiko zirenga 100 zo mu kinyejana cya 8 kugeza mu cya 20, muri izo nyandiko harimo izandikiwe Martin Luther wari warigumuye kuri kiliziya gatolika, ndetse bikaza kurangira bamuciye, harimo kandi urwandiko rwa MARY,QUEEN OF SCOT wabaye umwamikazi wa Scotland Kuva ku itariki ya 14/12/1542 kugeza kuri 24/7/1567.

Ku itariki ya 4/3/2013 umwanditsi w’ibitabo witwa john Christina yanditse igitabo acyita ‘’MAKING THE INVISIBLE VISIBLE’’, ashaka kugaragaza amwe mu mabanga abarizwa muri Vatican secret archives, arimo uburyo ba nyir’ubutungane bahererekanya ububasha ndetse n’uburyo bwose kiliziya gatolika iyobowemo.

John Christina kandi Yavuzemo ko harimo igitabo cyitwa ‘’the pope notbook account’’ cyerekana neza uburyo ba nyir’ubutungane bakurikirana ndetse n’icyo bagenderaho ngo bimikwe.

Kuri uyu munsi wa none Vatican secret archives, ni bwo bubiko bukomeye bwabayeho mu mateka y’isi, ndetse ni imwe mu nzu zirimo amwe mu mabanga y’abantu bakomeye [abapapa] mw’isi y’abazima.

documents
Inzu irimwo ibintu cg impapuro zo mu myaka ya 700
fatican
Irimo ibintu byinshi bitandukanye

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Mbarushimana Africa/Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *