Sudani y’Epfo: Umwana w’umukobwa w’imyaka 19 yakatiwe urwo gupfa

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa wo muri Sudani y’epfo yakatiwe n’urukiko igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana umugabo iwabo bari baramushyingiye ku ngufu atabishaka.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mwana wahawe izina rya Hussein, ngo yemereye ubutabera ko yishe umugabo iwabo bamushyingiye atabishaka, uwo mugabo nawe akagerageza kumusambanya ku ngufu kuko uwo mwana atabishakaga, mu rwego rwo kwihimura akamwica.

Umuryango w’Abibumbye wamaganye iki gihano uvuga ko ari icyemezo gihubutse cyafashwe n’urukiko rukiri hasi rutazi amategeko, ndetse rukaba rutaragendeye ku bimenyetso bifatika mu gufata icyemezo cyo kwica uriya mwana.

Umuvugizi w’agashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani yagize ati “Twumvise ko uyu mwana yafashwe ku ngufu, ashyingirwa atabishaka kuko yari akiri umwana n’ibindi bifitanye isano n’ihohoterwa byamukorewe, ntabwo rero higeze hakorwa ubutabera nyabwo mu guca urubanza.

Umuryango, Amnesty International uvuga ko uyu mwana yashyingiwe ku ngufu n’ababyeyi be ku myaka 16, ubwo yagendaga atabishaka ndetse umugabo bamushyingiye akamufata ku ngufu ndetse akanamukorera n’irindi hohoterwa.

Ubwo rero uyu mugabo yageragezaga kumufata ku nshuro ya 2, uyu mwana yirwanyeho aramukubita kugeza amwishe.

Ni mu gihe iyi miryango ivuga ko muri kiriya gihugu abana barengeje imyaka 10 bemerewe gushaka abagabo bityo ukaba usanga abana benshi bashyingirwa ku ngufu kuko bo baba batabishaka ndetse bataranakura.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *