Ubufaransa: Urukiko rwahamije Pascal Simbikangwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa kuri uyu wa kane bidasubirwaho rwemeje ko Umunyarwanda Capt. Pascal Simbikangwa w’imyaka 58 yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pascal Simbikangwa, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu 2014 nyuma aza kujurira mu 2016 maze aratsindwa .Uru rukiko rwemeje ko Simbikangwa rumuhamya ibirimo kugira uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

The East African dukesha iyi nkuru  ivuga ko uru rukiko rwanzuye ruvuga ko bigaragara neza ko Capt.Simbikangwa yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi ndetse n’irindi totezwa ryakorewe abasivili muri rusange.

Uyu mugabo ugendera mu kagare kubera impanuka y’imodoka yakoze mu 1980, yashinjwe kandi ahamwa n’ibyaha byo gutegura ishyirwaho rya za bariyeri zicirwagaho Abatutsi mu 1994. Simbikangwa ubwo yireguraga yagiye agaragaza ko ari umwere ,ko atemera ibi byaha byose aregwa.

Urubanza rwa Capt. Pascal Simbikangwa ni rumwe mu manza zirikuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa kuri bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga milyoni mu mezi atatu.

U bufaransa kandi bukomeje kuburanisha abandi Banyarwanda barimo abari ba Burugumesitiri ba Kabarondo mu gihe cya Jenoside ari bo Octavien Ngenzi na Tito Barahira.

Izi manza zikomeje kubera mu Bufaransa mu gihe abakuru b’ibihugu ku mpande zombi nabo bakomeje kureba uburyo batsura umubano wakomeje kurangwa n’ikizinga mu myaka myinshi ishize.

U Rwanda rurega Ubufaransa kugira uruhare muri jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 no gukingira ikibaba abagize uruhare muri iyi jenoside baba ku butaka bwabwo.Nyamara ibi birego ubufaransa buhakana bwivuye inyuma gusa bukemera ko habaye amakosa mu butyo bwa dipolomasi ku bayobozi bariho icyo gihe

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *