Ibyo wamenya ku nkomoko y’irushanwa ry’amagare rikomeye ku isi (Tour de France)

Sangiza iyi nkuru

Tour de france ni irushanwa ngarukamwaka ryo gutwara amagare, ribera mu Bufaransa ndetse rikanazenguruka bimwe mu bihugu bituriye ubufaransa.

Bwambere mu mateka , tour de france yabaye mu mwaka wi 1903, riza ari irushanwa ngaruka mwaka, uryitabiriye akagomba kuba yarahawe itike na UCI [union Cycliste Internationale].

Rigendrwa iminsi 21, rigakorwa umurambararo ungana n’ibirometero 3,500, ryitabirwa n’amakipe 22, buri ekipe ikazana abakinnyi 9. Tour de france yakomotse ku bitangazamakuru 2 bitumvikanaga, ‘’LE VELO’’ ndetse na ‘’L’AUTO’’

Le velo cyikaba cyari igitangazamakuru cya siporo cyambere gikomeye muri icyo gihe naho l’auto cyikaba

tour de france

Igitangazamakuru cy’abanyamafaranga [abaherwe], harimo uwitwaga Jules Albert de Dion, Adolphe Clement, na Eduard Michellin, icyo gihe hari mu 1899. Mu gukomeza gushyamirana, burumwe yiyita uwambere

L’auto yahaye akazi uwitwaga Henry Degrange, wari umuhanga cyane mu gutwara amagare, mu rwego rwo kugirango ajye azenguruka uduce twinci abacururiza ibinyamakuru.

Le velo nayo yahise ishyiraho uwitwaga Geo Lefevre, mu rwego rwo guhangana na l’auto, nuko abayobozi ku mpande zombie bemeranwa ko habaho irushanwa bakazenguruka ubufaransa bwose mu gihe gito, bakazareba uwahize undi hagati ya Degrange wa l’auto ndetse na Lefevre wa le velo.

Tour de france ya mbere yahise ibaho kuva ku itariki ya 31/5 — 5/7/ mu wi 1903, birangira Henry Degrange wa l’auto ahigitse Lefevre wa le velo.

Mu mwaka 1954, hashyizweho imijyi [cities] izajya itangiriramo tour de france , nuko muri uwo mwaka itangirira I Amsterdam mu Buhorandi, mu mwaka wi 2019 Izatangirira I Brussels mu Bubiligi.

Jacque Anquetil [france], Eddy merckx [belgique], Bernard Hinault [france], Miguel Indurain[espagne],aba nibo bafite agahigo ko gutwara tour de france nyinshi mu mateka,inshuro 5, bakurikiwe na chriss frome[England] ufite 4.

Ikinyamakuru yahoo sport, nicyo cyashyizeho tour de france ubu iri ku mwanya wa mbere mu marushanwa yo gutwara amagare ku isi, imbere yayandi akomeye nka GIRO D’ITALIA [italie], na VUELTA a ESPANA [espagne] na Tour du Rwanda.

tour
Tour de France bamwe banayigiriramo impanuka kubera ubwinshi bw’abitabira

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mbarushimana Africa/Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *