Operation Hummingbird (night of long knives) cyangwa se ijoro ry’ibyuma birebire , ni ijoro rikomeye ryabayeho mu mateka y’isi, ryo kuya 30/6/ kugeza 2/7/ mu mwaka wi 1934 ahishwe buri kinyabuzima cyose cyitemeraga amatwara ya Adolph hitler, bikozwe na ‘’ national Socialist German Workers Party [NAZI], aba bari bazwi ku kazina ka ‘’Brownshirts’’ kubera imyambaro bambaraga.
Adolph Hitler yavutse ku itariki ya 20/4/1889, avuka kuri se witwaga Alois Hitler Senior na nyina witwaga Klara Polzl , yavukiye muri Autriche gusa nyuma aza kwimukana n’umuryango we bajya gutura mu Budage ari naho yubakiye izina.
Mu buzima bwe, Hitler yaranzwe no kutavugirwamo , ibi byanamufashije kuba umwe mu banyapolitiki babanyagitugu ariko kandi bakomeye babayeho mu mateka y’isi, nyuma ya yezu ndetse n’abandi bagabo bakomeye bavugwa muri bibiliya, Adolphe Hitler nawe numwe mu bantu bakomeye batazibagirana mu mateka y’abatuye isi, kubera ibikorwa bye bihabanye n’ubumuntu.
Adolphe Hitler yarafunzwe azira gushaka guhirika ubutegetsi, nyuma ari muri gereza aza no kwandika igitabo cyamenyekanye mu isi yose yise ‘’MEIN CAMPH’’ Cyangwa ‘’MY STRUGGLE’’, aha yumvaga ubuzima bwe buri mu kangaratete nuko ahitamo kuvuga akari k’umutima . Muri icyo gitabo yagaragajemo ibyo we yise ubucucu, ubugwari ndetse n’ibinyoma by’uwari afande we witwaga Rudolph Hess.
Ku itariki ya 30/1/1933 , Adolph Hitler yatorewe kuba Chancellor[umuyobozi mukuru] w’Ubudage, kuva iyo saha yatoreweho, umwijima n’icuraburindi bitaha isi. Ingoma ye yaranzwe no kuyoboza igitugu, gukandamiza abari bafite imyumvire ihabanye n’amatwara ye ndetse no gutegura bumwe mu bwicanyi bwahungabanyije isi [urugero ni nka jenocide yakorewe abayahudi izwi ku izina rya ‘’Holocaust’’ , yabaye hagati y’umwaka wi 1941-1945, ikozwe na Hitler n’abambari be].
Intangiriro y’ijoro ry’ibyuma birebire [Ijoro ryishwemo abantu benshi kubera Hitler]
Mu ijoro ryo kuya 30/6/1934, hishwe abatagira ingano biganjemo abanyapolitiki bari barigumuye ku ngoma ya Hitler , abatazibagirana n’incutiye magara yitwaga ERNST ROHM wahoze ayobora igisirikare cy’abanazi, uwahoze ari Chancellor [umuyobozi mukuru] w’Ubudage KURT VON SCHLEICHER ndetse n’uwari waragize uruhare mu ifungwa rye mu mwaka wi 1921 witwaga GUSTAV RITTER VON KAHR, aba bose ndetse n’abandi baturage benshi batemeraga amatwara ya hitler barahitanwe mu ijoro ry’ibyuma birebire.
Adolphe Hitler yahitanye inzirakarengane zitagira ingano, ndetse kuri we, kwica yari yarabifashe nk’imikino y’abana Kuburyo we n’ingabo ze bari barabyise ‘’HUMMING BIRD’’ bishatse kuvuga kwica umuntu, urusaku rwe ntirusakare ndetse ukarwumva nk’inyoni ziririmba.
Nubwo hatavugwa ho rumwe icyaba cyarahitanye Adolphe Hitler, mu kwezi kwa 1/1945, Hitler yavugiye kuri radio imwe yo mu Budage agira ati ‘’however grave as the crisis may be at this moment, it will, despite everything, be mastered by our unalterable will’’
Ati’’ kabone naho ibi bihe byaba aribyo byanyuma byacu byo kubaho, buri kimwe kizakomeza kugengwa n’ubushake bwacu’’, Hitler yasaga nuwemeye gutsindrwa Urugamba, ibi bitari byarigeze bibaho narimwe mu myaka ye y’ubuzima bwe.
Mu ijoro ryo kuwa 29/4/1945, Hitler yafashe umugore we EVER BRAUN , nuko bakora ubukwe, bishimirana bwanyuma, kuko Hitler yari yamaze kwakira inkuru yuko umurwamukuru w’Ubudage warangije gufatwa, ndetse anacyira amakuru yuko Benito Musolini warumwambari we ndetse akaba n’umuyobozi w’ubutariyani nawe yarangije gufatwa.
Bivugwa Adolphe Hitler yabonye ko isi imugwiriye, ndetse ko n’ibyo yirukankiye byose bigiye kugana ku iherezo, afata umugore we aramurasa nawe arirasa, abandi bakavuga ko yinaze muri aside , nuko amateka y’umwe mu bafatwa nk’abagome babayeho mu si, aba arangiriye aho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mbarushimana Africa/Bwiza.Com


