Muri paruwasi ya Ntura mu itorero ADEPR ni ho habereye kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’akarere ka Rusizi muri iri torero ahunamiwe abatutsi 38 baguye mu rusengero rw’iyi paruwasi bishwe urw’agashinyaguro bigizwe mo uruhare na bamwe mu bo basenganaga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umushumba w’ururembo rw’intara y’uburengerazuba,R év. Sebadende Emmanuel, yagaye ku mugaragaro abapasiteri n’abandi bayoboke b’iri torero bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi, abataratabaye abicirwaga mu rusengero nyamara bari bahuriyeho n’abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri bagakomeza kwinangira kuyerekana kandi bavuga ngo barasenga.
Yagize ati ’’mbere yo kugaya igihimba ubanza kugaya umutwe. Ibyakorewe hano birababaje cyane kandi turagaya cyane abayobozi bayoboraga abakirisitu muri icyo gihe kuko iyo bafata iya mbere bakanga ko ariya mahano aba kuri bagenzi babo basenganaga ntibiba byarageze hariya.’’

Uyu muyobozi yasabye abapasiteri n’abandi bayoboke b’iri torero bacyiyumva mo inkomanga ku mutima y’uruhare baba baragize muri ariya mahano kureka gukomeza kwihisha mu itorero badasaba imbabazi abo bahemukiye,kuko gutera iyi ntambwe yo kuzisaba ari byo bizatuma bakorera Imana neza baruhutse imitima.
Yavuze ko hari abapasiteri benshi b’iri torero bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko hari n’ababifungiwe, yongera kuvuga ko nk’itorero ry’uyu munsi rishishikajwe n’ubumwe bw’abakirisitu n’abanyarwanda bose muri rusange banenga iyo migirire igayitse, kuko abo bayobozi gito bigishije ivugabutumwa ku minwa gusa ntibarishyira mu bikorwa ahubwo bakigaragaza uko bari bari nyamara biyitaga abakozi b’Imana.

Mukeshimana Jeanne , warokokeye muri uru rusengero, yavuze ko mu babishe harimo n’abahasengeraga bishe abo basenganaga, kuko mbere yo kubacira ho inzugi bakabasanga mu rusengero bakabicira mo urw’agashinyaguro, ngo babanje kuvuga ngo bakore ku buryo bica abatutsi bari mu rusengero batarwangije kuko rwabavunnye.
Ati’’ ntibari kuvuga gutyo batarusengeramo kandi icyatubabaje cyane ni uko uwari umushumba waryo icyo gihe ntacyo yakoze ngo adutabare cyangwa adutabarize, kuko yatubwiye ko agiye kudutabariza ntagaruke, umukirisitu umwe gusa akaba ari we watwitangiye akajya atuzanira amazi n’ibiribwa no mu rupfu akabana natwe,gusa interahamwe zikamurusha ingufu zikatumara ariko yahanganye na zo.’’
Ababazwa n’uko muri abo hari abagisenga batarigeze bitunganya ngo babasabe imbabazi kandi bo baramaze kubababarira, akumva ko kugira ngo basenge neza ari uko bakwiye gutera intambwe yo kubasaba imbabazi kugira ngo babohoke.
Kubyerekeranye n’imibereho abarokotse Jenoside basengera muri iri torero bafite uyu munsi, Rév. Sebadende Emmanuel avuga ko itorero ribafasha uko rishoboye kuko hamaze kubakwa inzu nyinshi zihabwa abadafite aho baba,abenshi barorojwe,n’ubundi bufasha bwinshi bwatanzwe kandi bikomeje gukorwa.

Ibi bimaze gukorwa byashimwe cyane n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo,madame Kankindi Léoncie, wasabye iri torero gukomeza ibi bikorwa byubaka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barisengeremo bita no ku basengera ahandi kuko hari ibibazo byinshi bigihari bikeneye ubufasha.
Ubuyobozi bw’iri torero muri aka karere buvuga ko bumaze kubarura abakirisitu barenga 500 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, barimo 197 basengeraga muri iyi paruwasi yonyine.
Bibaye mu gihe mu cyumweru gishize umupasiteri wo muri iri torero i Nyamasheke yemeye gusaba imbabazi ku mugaragaro uwo yahemukiye muri Jenoside yakorewe abatutsi, bagasanga n’abandi babyiyiziho bakwiye gutera iyi ntambwe.
Muri uku kwibuka abarokotse 4 borojwe inka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


