Kim Kardashian wiyambitse ubusa akanengwa n’umukecuru w’imyaka 70, yanze kuva ku izima

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Kim Kardashian ashyiriye hanze ifoto yambaye uko yavutse akaza kunengwa na Bette Midler w’imyaka 70, byatumye ashimangira ko atasaba imbabazi kuko ngo yabikoze yabitekereje.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Werurwe 2016, nibwo Kim yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter yambaye ubusa benshi babivugaho byinshi bitandukanye ari naho Bette yamunenze bikomeye avuga ko umugore nka Kim atakabaye ashyira ubusa bwe ku Karubanda.
S1
Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kindi kivugwa haba mu bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga uretse iyo foto.
Ibyo byatumye nyiri ubwite yongera yandika ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko atewe ishema n’umubiri we kandi ko ntawe yasaba imbabazi ko ntawe yashyizeho icyuma ngo ayirebe.
s2
Kuri uyu wa kabiri ari nabwo hizihizwaga umunsi w’abari n’abategarugori yabishimangiye neza ko umubiri we ari nk’uw’uruhinja anagira inama abagore ababwira ko bagomba gukoresha umubiri wabo bakawubyaza umusaruro, akayabo k’amafaranga.
Yagize ati: “ Nterwa imbaraga nkanaterwa ubwuzu n’umubiri wanjye, nterwa ishema no kuwumurikira isi yose kuko nta bwoba bintera kandi sintinya ibyo abantu bamvugaho, icya mbere ni ukwinjiza.”
Yakomeje ashimira umugabo we umushyigikira mu bikorwa bye bya buri munsi harimo no kumureka akagaragaza ubwambure kandi ngo akaba anamukunda bitagira akagero.
s3
Si ibyo gusa yashimiye umuryango we uzwi ku izina ry’aba Kardashian avuga ko ntako batagira ngo bamube hafi kandi anaboneraho gutangaza ko yifuza ko umukobwa we yazatera ikirenge mu cye ndetse akarushaho akereka isi ko abengerana kandi akaba umugore nyamugore uzi icyo gukora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *