Abakinnyi ba Chelsea baryamiye amajanja birinda ko Zlatan Ibrahimovic abandagaza
Gary Cahill ukinira ikipe ya Chelsea yasabye abakinnyi kwitondera Zlatan Ibrahimovic ku mukino uri buhuze Chelsea na Paris Saint Germain ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki 09 Werurwe 2016, muri Champions League. Biyemeje kurya karungu yo kwirinda cyane Ibrahimovic nyuma yaho atsindiye amakipe bahanganye, kubera iyo mpamvu Cahill yagiriye inama bagenzi be bakina […]
Imyanya 29 y’akazi mu Karere ka Gisagara (Itariki ntarengwa 15/3/2016)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buramenyesha abantu bose ko bushaka gutanga akazi ku myanya iri ku mbonerahamwe ikurikira: No JOB TITLE JOB PROFILES LINKED TO THE JOB VACANT POST NUMBER 1 Division Manager A0 in Economics, Management, Business Administration, Public Administration, Administrative Sciences, Strategic Management, Public Finance, Accounting, Human Resource Management, Development Studies with 5 years […]
Intambara iratutumba hagati ya Koreya ya Ruguru, iy’Epfo na Amerika
Koreya ya Ruguru iravuga ko ubu yamaze kwitegura kandi n’intwaro zayo za kirimbuzi zamaze gutegurwa ku buryo zakoreshwa. Ibi bitangajwe nyuma y’aho abasirikare hafi ibihumbi 300 ba Koreya y’epfo n’aba Leta Zunze ubumwe za Amerika bishyize hamwe bagatangira imyitozo ya gisirikare bagamije gutera Koreya ya ruguru. Mu mpera z’ukwezi gushize leta ya Koreya ya Ruguru […]
Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu (Inzoka n'igikeri)
Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti «nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti «simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti «pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota. » Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, kirayisubiza kiti «nabera sindabona inzoka inywa amazi yo mu nda y’igikeri, ahari urashaka inyama […]
Kim Kardashian wiyambitse ubusa akanengwa n’umukecuru w’imyaka 70, yanze kuva ku izima
Nyuma y’uko Kim Kardashian ashyiriye hanze ifoto yambaye uko yavutse akaza kunengwa na Bette Midler w’imyaka 70, byatumye ashimangira ko atasaba imbabazi kuko ngo yabikoze yabitekereje. Kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Werurwe 2016, nibwo Kim yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter yambaye ubusa benshi babivugaho byinshi bitandukanye ari naho Bette yamunenze bikomeye […]
Babiri mu bashinzwe kurinda Museveni bari mu maboko ya polisi bazira ubujura
Abasirikare babiri bo mu mutwe ushinzwe kurinda perezida wa Uganda batawe muri yombi bakurikiranweho uruhare mu kwiba akayabo ka miliyoni 700 z’amashilingi ahantu habiri hatandukanye muri Kampala. Uyu mutwe ushinzwe kurinda Museveni uzwi nka SFC (Special Forces Command) urinda n’abanyacyubahiro bandi. Abasirikare babiri bo muri uyu mutwe, Capt Nyakaringwa n’undi witwa Chemonges kuri ubu bafungiye […]
Kuki televiziyo ziyongera mu Rwanda ariko abazikurikira bakagabanyuka?
Mu gihe mu Rwanda televiziyo zikomeje kwiyongera, biravugwa ko gahunda zazo zituma abantu bazikurikirana bagenda bagabanyuka bigatuma hibazwa ukuntu izi televiziyo zizakomeza kubaho mu gihe zidakurikirwa kandi zungukira mu kwamamaza nyamara mu kuzishinga harashowe amafaranga atari macye. Umunyamakuru Julliet Karitanyi, wa radio ariko akaba afite ubumenyi mu bijyanye na televiziyo no gukora filimi, avuga ko […]
EAC: Ibihugu byose byategetswe gukoresha Passport
Ibihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC birasabwa byose gukoresha urwandiko rw’inzira E — Passport guhera muri Mutarama 2017. Iyi passport ngo izafasha ibihugu byose guhurira ku cyangombwa kimwe dore ko u Burundi na Tanzaniya byari byaranze ko hagira uwinjira mu bihugu byabo hakoreshejwe irangamuntu. Minisiteri ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’Umuryangowa Afurika y’Iburasirazuba iravuga ko […]
Huye: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze bahagurukiye kurwanya ibyaha
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abayobozi bashya mu Murenge wa Simbi kuzuza ishingano Nshya bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bayobora mu gukumira no kurwanya ibyaha. CSP Muheto ibi yabivuze taliki 07 Werurwe 2016 mu nama yahuje abayobozi 130 bashya b’inzego z’ibanze bo mu Karere […]
Uganda: Umunyeshuri wa kaminuza yikase ijosi kubera umukunzi
Umunyeshuri w’imyaka 21 wiga muri Bishop Braham University College yo muri Kabale ari kurwana n’ubuzima mu Bitaro bya Rugarama nyuma yo kwikata ijosi ntahite apfa ashaka kwiyahura kubera umukobwa. Uyu munyeshuri witwa Obed Muhoozi, wiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’imibanire, ngo yikase ijosi kuri uyu wa kabiri nka saa kumi ubwo yari ari […]
Humura Imana ikubundikiriye nkuko ikizu kibana n’abana bacyo
Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo. Gutegeka kwa kabiri 32:11-12 Kiriya gice cya 32 kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose. Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura […]
Centrafrique : Abana 333 barishwe abakobwa 589 bakatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga
Umuryango w’abibumbye uratangaza ko abana 333 bishwe abandi bakobwa 589 bacibwa bimwe mu bice by’igitsina cyabo mu rwego rwo kubasiramura. Ibi bikaba byaragaragajwe muri raporo y’uyu muryango ku burenganzira bw’abana mu gihugu cya Centrefrique mu 2013 na 2014. Imyaka ya 2013 na 2014 yabaye imyaka mibi ku bana bo muri Centrefrique kuko bahuye n’ihohoterwa rikomeye […]
Na Mobutu sinigeze mbona yohereza abapolisi kugota urusengero — Moise Katumbi
Uwahoze ari guverineri w’iyahoze ari Intara ya Katanga, Moise Katumbi, aranenga imyitwarire y’igipolisi avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe ngo cyari cyagose Bazirika yitiriwe Mutagatifu Mariya asengeramo yo muri Komini Kenya yo muri Lubumbashi. Ngo yari ari mu kiliziya ari gusenga ari kumwe na bagenzi be bahuriye mu ihuriro rya G7 mu […]
Kicukiro: Akarere kashyize ku isoko parikingi kavuga ko idakoreshwa
Akarere ka Kicukiro kafashe icyemezo cyo kugurisha parikingi yako y’imodoka iherereye mu Gatenga nyuma yo kumara amezi ifunze. Ubwo yavuganaga na The New Times dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko iyi parikingi yafunzwe kubera ko abatwara amatagisi batayikoreshaga. Yavuze ko batanze isoko ngo barebe niba hari ikigo cy’ubwikorezi cyifuza […]
Urwego rw’iperereza mu Burundi rwahawe undi muyobozi mushya wahoze mu gisirikare
Yozefu Ndimunkwenge wari usanzwe mu gipolisi cy’u Burundi ni we wagizwe icyegera cy’umukuru w’urwego rw’iperereza. Iri zina ryemejwe n’abahagarariye inteko bose, akaba yemejwe nk’umunyamabanga w’umuyobozi w’urwo rwego nyuma yaho atanzwe nk’umukandida na Perezida Nkurunziza nk’uko bitangazwa na Igihe/Kirundi. Ndimunkwenge yavukiye mu ntara ya Mwaro, muri komine Kayokwe mu mwaka w’1962. Yize muri Kaminuza ya gisirikare […]
Umugabo w’imyaka 28 yarongoye umwana w’imyaka 10-REBA VIDEO N’AMAFOTO
Mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kano wo muri Nigeria habereye ububwe bwavugishije benshi ubwo umugabo w’imyaka 28 yarongoye umwana w’imyaka 10 y’amavuko. Amafoto y’ubu bukwe yavugishije amagambo atandukanye n’amafoto acicikana ku rubuga nkoranyambaga “twitter” aho bamwe bavugaga ko ababyeyi b’uyu mwana bamuroshye mu buzima bukomeye batazi ko azigobotora. Umwe mu baturanyi akaba yaravuze ko […]
Burundi: Impuguke za ONU zaje mu iperereza zarashimwe zirananengwa
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2016 nibwo impuguke 3 za ONU zaje mu Burundi gukora iperereza ku bwicanyi buhakorerwa zashojwe imirimo yabo y’icyiciro cya mbere. Zishimirwa kuba zaragaragaje ko mu Burundi hari ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu ariko na none zikanengwa kuba zitarasuye ahari ibyobo rusange bishyinguyemo abantu n’imiryango y’abafunzwe n’inzego z’ubutasi. […]
Icyo uruzinduko rwa perezida Kagame rugiye guhindura mu mubano w’u Rwanda na Guinea
Amasezerano y’ubufatanye yenda gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Guinea azaba ari mu nzego zitandukanye, aho hazabanza gushyirwa umukono ku masezerano asobanura mu mirongo migari uko ubwo bufatanye buzaba buteye. Hazashyirwa umukono kandi ku masezerano azaba arebana na za serivisi, urujya n’uruza muri ibi bihugu hagati y’abaturage babyo boroherezwa kubona visa z’akazi n’iz’abadipolomate, ariko […]
Musanze: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu
Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabera na Cyuve ho mu Karere ka Musanze, ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu. Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Musanze, yasobanuriye abo banyeshuri amayeri […]