Akarere ka Kicukiro kafashe icyemezo cyo kugurisha parikingi yako y’imodoka iherereye mu Gatenga nyuma yo kumara amezi ifunze.
Ubwo yavuganaga na The New Times dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko iyi parikingi yafunzwe kubera ko abatwara amatagisi batayikoreshaga.
Yavuze ko batanze isoko ngo barebe niba hari ikigo cy’ubwikorezi cyifuza gukoresha parikingi ya taxi. Ngo Kigali Bus Services yari yigaruriye parikingi nyuma y’amezi macye irayihorera, maze mu nama y’akarere iheruka, njyanama ifata icyemezo cyo gushyira ku isoko iyi parikingi ngo abikorera bayibyaze umusaruro aho kuyipfusha ubusa kandi akarere kayitangaho amafaranga yo kuyibungabunga no kuyicungira umutekano.

Dr Nyirahabimana yakomeje avuga ko igiciro cy’iyi parikingi kizagenwa na njyanama y’akarere. Iyi parikingi ubundi yari yubakiwe gufasha abaturage ba Karembure, Nyanza, Rebero, Gahanga, Murambi no mu nkengero zaho.
Nk’uko gahunda yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali iteye, ngo aha hantu iyi parikingi iri hashobora gukoreshwa na za bus zikora Mu mujyi — Nyanza-Gatenga-Rwandex zifite code ya 203, ndetse n’iziva mu Mujyi-Nyanza-Zion Temple-Rwandex zifite code 202.
Abaturage ariko bavuga ko ahantu iyi parikingi iri hatajyanye na serivisi zo gutwara abantu, aho uwitwa Jacqueline Mujawimana, wo mu Kagari ka Nyanza avuga ko ahubwo akarere kari gakwiriye gushaka indi parikingi.
Uyu muturage avuga ko kuva iyi parikingi yakubakwa itigeze ikoreshwa, aho avuga ko nawe iyo ashaka kujya nko mu Bugesera afata moto ikamugeza Kicukiro Centre akabona gufata taxi imutwara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


