Yozefu Ndimunkwenge wari usanzwe mu gipolisi cy’u Burundi ni we wagizwe icyegera cy’umukuru w’urwego rw’iperereza.
Iri zina ryemejwe n’abahagarariye inteko bose, akaba yemejwe nk’umunyamabanga w’umuyobozi w’urwo rwego nyuma yaho atanzwe nk’umukandida na Perezida Nkurunziza nk’uko bitangazwa na Igihe/Kirundi.
Ndimunkwenge yavukiye mu ntara ya Mwaro, muri komine Kayokwe mu mwaka w’1962. Yize muri Kaminuza ya gisirikare (ISCAM), yamaze imyaka 10 mu gisirikare cy’u Burundi ahava ajya mu gipolisi.
Kuva mu mwaka ushize ubwo mu Burundi hatangiraga imvururu ndetse no kutumvikana hagati y’inzego zishinzwe umutekano, muri uru rwego rw’iperereza hagiye haboneka impinduka nyinshi, hashyirwaho abayobozi bagakurwaho budakeye kabiri.
Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo Perezida Nkurunziza yavanye ku mirimo bamwe mu bayobozi b’uru rwego ashyiraho abandi, Gen. Godefroy Niyombare wakoze kudeta igapfuba akaba ari mu bari birukanwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


