Ibihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC birasabwa byose gukoresha urwandiko rw’inzira E — Passport guhera muri Mutarama 2017. Iyi passport ngo izafasha ibihugu byose guhurira ku cyangombwa kimwe dore ko u Burundi na Tanzaniya byari byaranze ko hagira uwinjira mu bihugu byabo hakoreshejwe irangamuntu.
Minisiteri ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’Umuryangowa Afurika y’Iburasirazuba iravuga ko nta gihugu na kimwe mu biwugize kizasuzugura gukoresha Uruhushya rw’inzira (Passport)rushya ruhuriweho n’ibihugu bigize uwo muryango, rwitezwe gutangira gutangwa muri Mutarama 2017.

Gukoresha Pasiporo ikoranye ubuhanga (E-Passport) mu ngendo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’izo abaturage babyo bakorera ahandi ku isi, ni umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe mu nama ya 17 ihuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, yabereye Arusha muri Tanzania taliki ya 2 Werurwe uyu mwaka.
Ni mu gihe ariko hari haratangiye gukoreshwa indangamuntu nk’icyangombwa cy’inzira, ariko ugasanga bikorwa, mu gisa n’ubushake bw’ibihugu bimwe, ari byo Kenya, Uganda n’u Rwanda, kuko u Burundi na Tanzania bitabikozwa.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko nta gihugu na kimwe mu biwugize, kitazemera iyi passport bizaba bihuriyeho.
Ati “Ibihugu byose bigize East Africa (Afurika y’Iburasirazuba) bizakoresha iyo Pasiporo, ntabwo bizagendana n’ubushake cyangwa ukutabishaka nk’uko byemejwe na Summit (inama y’abakuru b’ibihugu) ibihugu byose bizakoresha iyo Pasiporo. Ibihugu byiyemeje igihe cy’inzibacyuho y’imyaka ibiri kugirango izo pasiporo zibe zatangiye gukoreshwa.”
Bisobanurwa ko pasiporo ikoranye ubuhanga izatangira gutangwa muri Mutarama umwaka wa 2017, ku buryo mu kuboza umwaka wa 2018, izindi zisanzwe muri aka karere zizaba zitakemerwa.
Bizaba igisubizo ku mpungenge zagaragajwe mu kwezi kwa kabiri, ubwo bamwe mu bitabiriye inama ngaruka mwaka ihuza ba Minisitiri b’Ubucuruzi, i Nairobi muri Kenya, banenze uko abacuruzi bo muri Afurika, badahabwa amahirwe angana n’ab’ahandi mu gutembera no gucururiza ku Isi yose, kubera impushya z’inzira bakoresha zitizewe.
Gukoresha pasiporo ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byitezweho uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’ibi bihugu, kuko izoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, gusumba indangamuntu, na zo ngo zatangiye kugaragaza impinduka, aho zikoreshwa nk’uko byemezwa na Denis Karera, ukuriye ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri ubu, Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bimaze kuba bitandatu, nyuma y’aho mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu, bemereye Sudani y’Amajyepfo kuba umunyamuryango.
Gusa Sudani y’Amajyepfo yahawe imyaka itatu yo kwisuganya, kwiyubaka, no kongererwa ubushobozi, kugira ngo itangire gufatanya n’ibindi bihugu gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


