Uganda: Umunyeshuri wa kaminuza yikase ijosi kubera umukunzi

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri w’imyaka 21 wiga muri Bishop Braham University College yo muri Kabale ari kurwana n’ubuzima mu Bitaro bya Rugarama nyuma yo kwikata ijosi ntahite apfa ashaka kwiyahura kubera umukobwa.

Uyu munyeshuri witwa Obed Muhoozi, wiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’imibanire, ngo yikase ijosi kuri uyu wa kabiri nka saa kumi ubwo yari ari mu cyumba cy’icumbi yari acumbitsemo ryitwa Top View Hostel.

Inshuti z’uyu musore zivuga ko mugenzi wabo atari ameranye neza n’umukunzi we witwa Nahabwe nawe wiga kuri iyi kaminuza.

Muhoozi-who-tried-to-take-his-own-life

Obed Muhoozi wagerageje kwiyahura

Inshuti za Muhoozi zikaba zabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko ejo hashize ku Munsi w’Umugore, Nahabwe yari yasezeranyije Muhoozi ko bari bwirirwane.

Nyamara ariko ubwo Muhoozi yahamagaraga nyamukobwa, telephone ye ngo yitabwe n’undi musore bikekwa ko ari we wari uri kumwe n’umukobwa icyo gihe.

Mu gahinda n’umujinya mwinshi, Muhoozi yahise afata icyuma ashaka kwikata ijosi yitera igikomere gikomeye, kubw’amahirwe inshuti ze zibasha kumugeza ku Bitaro bya Rugarama ku gihe, aho ari gukurikiranwa n’abaganga ngo barebe ko bamutabara kuko yari yatakaje amaraso menshi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *