Icyo uruzinduko rwa perezida Kagame rugiye guhindura mu mubano w’u Rwanda na Guinea

Sangiza iyi nkuru

Amasezerano y’ubufatanye yenda gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Guinea azaba ari mu nzego zitandukanye, aho hazabanza gushyirwa umukono ku masezerano asobanura mu mirongo migari uko ubwo bufatanye buzaba buteye.

Hazashyirwa umukono kandi ku masezerano azaba arebana na za serivisi, urujya n’uruza muri ibi bihugu hagati y’abaturage babyo boroherezwa kubona visa z’akazi n’iz’abadipolomate, ariko hatirengagijwe na visa z’abatunze passports zisanzwe.

25529614601_3be8d8b037_z

Hazashyirwa kandi umukono ku masezerano ku bibazo bijyanye n’imiyoborere n’andi masezerano mu nzego zinyuranye nko mu buhinzi, mu bukungu, umuco n’ibindi nk’uko byemezwa na ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea.

Urubuga Guineematin.com rwashyizeho ubutumwa ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea, Stanislas Kamanzi yatanze mbere gato y’uko perezida Kagame agera muri iki gihugu, aho yatangaje ko uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gukomeza ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi, akaba ari umwanya mwiza ku bakuru b’ibi bihugu wo kwigira hamwe inzira n’uburyo bafatanya gushyiraho gahunda z’ubufatanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibihugu byabo, ariko mu ntumbero yo kuzamura Afurika muri rusange.

25596129036_c3a0f3d575_z
Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde

Ambasaderi Stanislas Kamanzi yavuze ko ari amasezerano agera kuri atanu azashyirwaho umukono ku ikubitiro, aho mu mezi macye guverinoma z’ibihugu byombi ziteganya gushyiraho komisiyo ihuriweho igomba kwiga inzego zose ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwatangira bushyirwa mu bikorwa.

25622223995_5835259af7_z
Abanya Guinea bashimishijwe no kwakira Kagame iwabo

a

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko buzaba ari uburyo bwiza aho abakada ba guverinoma zombie bazahura bagasobanura igifite akamaro bagakora bagamije iterambere ry’ibihugu byombi habyazwa umusaruro ibihari bishobora kugeza kuri iryo terambere.

Twababwira ko perezida Paul Kagame yasesekaye mu murwa mukuru wa Guinea, Conakry, kuri uyu wa Kabiri akubutse mu gihugu cya Senegal aho yari yitabiriye inama ya NEF.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *