Gary Cahill ukinira ikipe ya Chelsea yasabye abakinnyi kwitondera Zlatan Ibrahimovic ku mukino uri buhuze Chelsea na Paris Saint Germain ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki 09 Werurwe 2016, muri Champions League.
Biyemeje kurya karungu yo kwirinda cyane Ibrahimovic nyuma yaho atsindiye amakipe bahanganye, kubera iyo mpamvu Cahill yagiriye inama bagenzi be bakina mu ruhande aza kuba aherereyemo kumwitaho ku buryo bukomeye.

Ati: “Dore dufite ikibazo cy’uko John Terry yavunitse kandi ajya akora ibishoboka byose akabuza amahoro Ibrahimovic,ubwo rero birasaba ko abakinnyi biyegeranya akabura aho amenera.”
Gary Cahill akomeza agira ati : “ Usibye umusore ushobora kuza kutugora,ariko natwe ntitworoshye dufite Willian urimo kwigaragaza umunsi ku wundi kuva Premier league yatangira, nkaboneraho gusaba abafana kuza kureba uko yandagaza PSG.”
Uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ndetse banatangiye kuwuvugaho byinshi bitandukanye bamwe banatangiye kwemeza ko bitewe n’uburyo aya makipe yiteguranye, umukino ushobora kurangira banganyije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


