Na Mobutu sinigeze mbona yohereza abapolisi kugota urusengero — Moise Katumbi

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari guverineri w’iyahoze ari Intara ya Katanga, Moise Katumbi, aranenga imyitwarire y’igipolisi avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe ngo cyari cyagose Bazirika yitiriwe Mutagatifu Mariya asengeramo yo muri Komini Kenya yo muri Lubumbashi.

Ngo yari ari mu kiliziya ari gusenga ari kumwe na bagenzi be bahuriye mu ihuriro rya G7 mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Katumbi akomeza yemeza ko iki gipolisi cyanateye ibyuka biryana mu maso igihiriri cy’abantu bari bamuri inyuma nyuma ya misa.

Moà¯se-Katumbi
Moise Katumbi ngo no ku gihe cya Mobutu nta munsi n’umwe marechal yigeze yohereza abapolisi kugota kiliziya

Ubwo yavuganaga na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, Moise Katumbi yavuze ko bazengurukije abapolisi bitwaje ibikoresho bihagije, mu gihe bo bari bagiye gusenga Imana, basabira abayobozi babo, basengera igihugu ndetse n’abaturage ba Congo bose, ariko abandi bakazengutsa kiliziya abapolisi. Ngo kuva yavuka ni ubwa mbere abonye ibi bintu, yewe ngo no ku gihe cya Mobutu nta munsi n’umwe marechal yigeze yohereza abapolisi kugota kiliziya.

Kuri we, ngo iki gikorwa kiragaraza ko nta mutekano na mucye kandi ngo ntibashobora kwihanganira ibintu nk’ibyo.

Radio Okapi ivuga ko yavuganye n’abayobozi b’igipolisi ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, maze bizeza ko bagiye kugenzura ibyo Katumbi avuga.

Tubibutse ko Moise Katumbi yavuye mu ishyaka riri ku butegetsi (PPRD) muri Nzeri 2015, maze kuwa 03 Mutarama 2016 atangaza ko yifatanyije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *