Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo.
Gutegeka kwa kabiri 32:11-12
Kiriya gice cya 32 kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose. Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura (Kuva 15). Iyi ndirimbo ya kabiri ivugwa mu Gutegeka kwa kabiri 32 ni iyo yanditse amaze imyaka 40 mu butayu. Yayanditse ari mu minsi ye ya nyuma arimo asezera.
Mose yifashishije ikizu ashaka kuvuga uburyo Imana yitaye (God’s providential care) ku bwoko bw’Abisiraheli mu butayu.
Ikizu ni inyoni iguruka hejuru, igira umuvuduko ukabije, ireba kure kandi igira imbaraga ninshi. Ntabwo itegura ibyana byayo nk’uko izindi nyoni nto zitegura ibyana byazo. Itabiteguye neza byaba “imishwi”.
Hari amasomo meza twigira ku kizu n’uburyo gitegura ibyana byaco:
1) Ikizu cyubaka icyari cyacyo mu mpinga y’umusozi kd mu bushorishori bw’igiti. Icyari cy’ikizu kigizwe n’ibyatsi byoroshye n’ibiti by’amahwa. Iyo ibyana bitangiye kumera amababa, ikizu gisenya ibyatsi kigasigamo amahwa. Ibi bituma ibyana byaco biva muri “confort”. Kibikora kigamije kubyigisha. Hari igihe natwe Imana idukura muri “confort zone” igamije kutwigisha.
2) Iyo ikizu cyigisha ibyana byaco ku guruka kibinyuza mu buzima bukomeye. Gutumbagira hejuru bisaba guhangana n’ikirere kirimo umuyaga. Ikizu kigurukana ibyana byaco ku mababa cyagera hejuru cyane kikabahanura. Iyo hagize ugira ikibazo kimutegera amababa. Uko niko Imana itwigisha gutumbagira mu kwizera. Yemera ko duhura n’ibigeragezo ariko ikadutegera amababa. Ubuzima bwa Mose, Dawidi (igihe cya Goliath), Daniel na Bagenzi be…ni ingero zikomeye.
Urimo uranyura mu bihe bikomeye none? Imana irimo kukwigisha. Igukurikiranira hafi. Ibuka ko iyakoze bya bindi ishobora gukora n’ibyo uyisaba.
Umunsi mwiza kuri mwese.
Ndabakunda.
Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


