Ubushakashatsi bw’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi RALGA, mu mushinga DALGOR bwagaragaje ko uruhare abaturage bagira mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’akarere rukiri ruto, nyamara abayobozi b’inzego z’ibanze bagasanga ruhari. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis avuga ko byose bijyana n’ubushobozi bw’igihugu, ahubwo ngo “ikosa ni ukutagaruka ngo ubwire abaturage impamvu igikorwa bifuje kitakomeje”.
“Umuhanda uhuza imidugudu ntuguranwa uhuza uturere, kuko uriya wakorwa n’umuganda cyangwa Army Week. Uhuza uturere niwo uba ufite akamaro kurusha”, “ Iyo akarere katagenderana n’akandi, umurenge n’uwundi, hari byinshi byakwangirika. Turi mu rugendo, ntiturabigeraho 100%”, iki ni igisubizo cya Kaboneka mu gihe hari habaye inama y’abanyamuryango ba RALGA iganira kuri buriya bushakashatsi.
Ubushobozi Min. Kaboneka avuga, ni ubw’amafaranga, ariko hari n’ubw’ibitekerezo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko inzego zigira hejuru ari nako zitaza ibitekerezo by’abaturage, niko bahagararirwa, niko ibyo batanze biburira mu byavuye ahandi, ni nako haboneka ibikorwa byapanzwe mu rwego rw’igihugu bizakorerwa mu karere. Iyo umuturage abibonye abona ko ibye bitahawe agaciro.
Ku bushobozi bw’amafaranga kandi, ngo hari n’ibiba bidakeneye ko bikorwa n’akarere. Kaboneka ati, “Hari n’abasaba ishuri ry’incuke, tubafasha kubona icyumba tukagitunganya”.
Hari aho abaturage bishakamo ibisubizo
Mu karere ka Rwamagana, umudugudu w’Akinteko wumvise kare iyi ntero, maze wiyubakira inzu ihagaze miliyoni 12. Twagirayezu Daniel uyobora uyu mudugudu uri mu kagari ka Rweri mu murenge wa Gahengeri, avuga ko buri muturage yagize uruhare muri iriya nyubako kandi nta kunga ituruka hanze bigeze bakoresha. Agira ati, “ Twakoze inama, twereka abaturage umushinga, bamaze kuwemeza tuwereka umurenge n’akarere. Inzu ya miliyoni 12 twujuje, tuzanayagura rwose”.
Iyi nzu igizwe n’ibyumba bine n’ikindi kinini cy’inama cyakira abantu 200. Ibindi byumba bibiri birimo ivuriro (Poste de sante), ikindi ni ibiro by’umudugudu, naho ikindi kirimo ishuri ry’incuke rishobora kwakira abana 57.
Twagirayezu avuga ko bateganya kongeraho icyumba kinini kizafasha abagore kwiga ubukorikori. Uyu mudugudu wageze kuri iki gikorwa, ugizwe n’ingo 268 harimo 31 ziri mu cyiciro cya 1 na 2. Ufite abaturage 1018, ariko abafite ubushobozi bwo gukora.
Buri rugo rwatanze ibihumbi 52, abatishoboye batanga imibyizi mu buyede babarirwa 1500, abaje gukora bavuye mu yindi mirimo bakandikirwa 750 nk’umusanzu wabo.
Uyu mudugudu umaze gutangiza cooperative yo kuzamura abatishoboye itanga 600 kabiri mu kwezi, bikaba 1200 mu kwezi, bakaba bamaze kugeza ibihumbi 377 kuri Konti.
Mu karere ka Ngoma naho, ngo abaturage biyubakiye ibiraro rusange birinda kurarana n’amatungo, mu mirenge ya Sake na Karenge.
Hari imishinga isaba ubushobozi koko
Agaruka ku bushobozi bw’igihugu mu buryo bw’amafaranga n’imishinga ijyanye n’ubuhinzi, Min. Kaboneka agira ati, « Gutunganya ibishanga bisaba amafaranga menshi. Iyo akarere kadafite ayo mikoro, kagahitamo kubanza gutunganya umuhanda uzafasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko”.
Asanga ubuyobozi buba bukwiye kwicarana n’abaturage, bukabasobanurira, babereka ko bwahisemo iki kubera inyungu izi n’izi. Ngo abayobozi badakora batyo barakosa, ariko ngo biri munzira yo gukemuka.
Yemeza ko hari abayobozi babyumva akagira icyizere ko bizagenda biza, ati, « Imyigire, imyumvire n’imyifatire y’abantu si imwe, hari abihuta n’abagenda buhoro. Bari mu rugendo rwo kwiga. Icy’ingenzi ni uko tugendera hamwe, abihuta bagafasha abagenda buke. Ni nako kamaro k’izi nama, umwiherero duhora dukora. Nyuma y’umwiherero ejo bundi turimo turabona impinduka, njyanama zijya mu bikorwa”.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


