Nyuma yo guca amashashi, leta igiye guhagurukira n’ikibazo cya pulasitiki

Sangiza iyi nkuru

Minsitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent yatangaje ko mu gihe cya vuba ibicuruzwa bituruka hanze byinjira mu gihugu bipfunyitse muri pulasitiki bizajya bisora amafaraga menshi mu rwego rwo kugira ngo bigabanuke.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yavugaga ku itangizwa r’icyumweru cyahariwe ibidukikije, aho yavuze ko nubwo leta yaciye amashashi, hakiri ibicuruzwa byinshi bituruka mu mahanga bipfunyitse mu mashashi no muri za pulasitiki, bityo bikaba bikwiye gucika cyangwa bikagabanuka.

Min. Biruta kandi yagaragaje uburyo abaturage bafite impungenge zo kubura ibyo bapfunyikamo ibicuruzwa byabo nyamara ibiva mu mahanga ugasanga bipfunyitse bityo ibicururizwa mu Rwanda bigahenda cyangwa bikagorana kubiciriza kuko bipfunyikwa ku buryo bugoranye.

Yasobanuye ko hari umushinga w’itegeko rishya rigenga ibicuruzwa byinjira mu gihugu bipfunyitse mu mashash cyangwa muri purasitiki, iri tegeko rikaba rizagezwa ku nama y’Abaminisitiri mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Iri tegeko kandi rigena uburyo hari amafaranga runka aziyongera kuri bene ibyo bicuruzwa kugira ngo bigabanuke.

Yagize ati”Mu mushinga w’itegeko, turateganya kugira icyo duca kuri buri gicuruzwa cyinjiye mu gihugu kiri muri pulastiki kugira ngo hataba guhangana ku isoko kw’ibicuruzwa byacu bipfunyitse mu bindi bishobora kuba bihenze kurusha bya bindi bya pulastiki byongeye n’ayo mafaranga yaba yiyongereyeho akaba yajyanwa muri bya bikorwa byo kurwanya umwanda ukomoka kuri pulastiki.”

Muri 2008, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoresha cyangwa uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Hakaba hashize iminsi micye hatangijwe ubundi bukangurambaga bwo kureka kwifashisha ibikoresho bya pulasitiki cyane cyane ibipfunyikwamo amazi n’ibindi mu gihe bigaragara ko hari ubundi buryo wakoreshwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *