Rwamagana: Umugore akurikiranweho gutema mugenzi we bapfa umugabo

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi umugore witwa Mukarugira Christine w’imyaka 41, ucyekwaho gutema mugenzi we, Uwitonze Jesca w’imyaka 28 bapfa umugabo.

Ku cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2018, nibwo Mukarugira Christine utuye mu mudugudu w’Umunini, akagari ka Ruhimbi mu murenge wa Gishari, yatemye Uwitonze Jesca, amushinja kwigarurira umugabo we babanaga ku buryo bwemewe n’amategeko .

Umwe mu baturanyi babo avuga ko bumvise ko uwo mugore yatemye mugenzi amushinja kwigarurira umugabo we.

Agira ati “yamutemye ku ijosi ku buryo yamukomerekeje, abaturage bamujyanye kwa muganga i Rwamagana ariko byari bisanzwe bivugwa ko yamutwariye umugabo akaba aribyo byatumye amutema kandi iyo abaturage batamutabara aba yaramwishe”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burasirazuba, CIP Theobard Kanamugire, yemeje ko Christine yatawe muri yombi ashinjwa iki cyaha.

Agira ati “uwo mugore yatemye mugenzi we ku ijosi aramukomeretsa, uwakomerekejwe yajyanwe kwa muganga, uwabikoze yarafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ,haracyakorwa iperereza ku byo bapfaga”.

CIP Theobard Kanamugire arasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mbere y’uko icyaha kiba.

Akomeza agira ati  “twasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari amakimbirane, kuko bituma icyaha gikumirwa kitaraba bitewe n’uburyo abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru”.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *